Iburasirazuba: Urubyiruko rutoye bwa mbere rwishimiye kwitorera abayobozi

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu rubyiruko batuye mu Turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bavuze ko bishimiye uko bakiriwe mu gikorwa cyo kwitorera Perezida n’Abadepite bihitiyemo.

Urubyiruko ruvuga ko gutora bwa mbere ari ibintu birukoze ku mutima kandi ko umunsi bategerezanyije amatsiko wageze, bakaba bahisemo abayobozi bazakomeza kubashyigikira nk’urubyiruko no kurwanya ubushomeri buri mu rubyiruko, ibikorwa remezo, amavuriro n’ibindi.

Uwase Diane watoreye kuri site ya Lycee Islamique iri mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yagize ati: “Ndishimye cyane kuba natoye Perezida n’Abadepite nashakaga kandi amahitamo meza ni ryo terambere ryanjye ryiza.

Naraye ntasinziriye ndi kuvuga ngo ko amasaha atagera ngo mpitemo abayobozi nifuza ariko natunguwe n’uburyo mu bwihugiko haba hateguye kandi hasa neza, guhura n’abantu batandukanye bwa mbere barimo abakuze biranejeje.”

Tuyishime Eric watoreye kuri site ya Gacaca mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, yagize ati: “Birashimishije kuba ngize uruhare mu gutora abayobozi nifuza kandi ndumva ari iby’igiciro. Natunguwe n’uburyo ibyumba by’itora bisa neza n’abantu benshi bahari.”

Etienne Numviyumukiza, yatoreye kuri site ya Kibungo A iri mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma yavuze ko nk’urubyiruko yagize amahitamo meza kandi amatora adatinda nk’uko yabitekerezaga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko amatora bayiteguye kare ndetse kandi abaturage bakaba bazindutse bajya gutora.

Pudence Rubingisa yavuze ko urubyiruko rwafashijwe kubona ibyangombwa kare kandi ko bari kwitabira amatora.

Yagize ati: “Ikigaragara ibyishimo babimaranye igihe. Baje gushaka irangamuntu barafashwa, barabikurikiranaga Inzego z’ibanze zikabafasha kugira ngo bashobore kwikorera igikorwa cy’itora kandi bwa mbere. Mu masaha ya mugitondo hari urubyiruko rwinshi ubona ko bazindutse baje gutora abayobozi bababereye.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukangurirwa kurangwa n’imitwarire myiza kandi bakagira amahitamo meza ku bayobozi bifuza.

Yagize ati: “Amarangamutima yabo barayagaragaje ko bashaka kwitorera kandi baje koko, ikindi gisigaye rero ni uko bakomeza gufatanya nabo bari kwihitiramo uyu munsi ndetse ibikorwa by’iterambere ry’igihugu bakabigiramo uruhare tukihutisha iterambere ryacu dufite abayobozi beza twihitiyemo.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba hari site z’amatora 621 zifite ibyumba 4,148.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE