Iburasirazuba: Hatangijwe gahunda y’Igitondo cy’isuku

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe gahunda yiswe “Igitondo cy’isuku”, aho buri wa Mbere w’Icyumweru muri buri santire y’ubucuruzi n’imijyi igize Intara y’Iburasirazuba hazajya hafatwa isaha imwe mu gitondo abaturage bahatuye bagakora isuku.

Muri iki gitondo, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba abayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange baramukiye mu muganda udasanzwe wiswe ‘Igitondo cy’Isuku’ hagamijwe gukora isuku ku mihanda, muri za Santere z’ubucuruzi, aho batuye n’aho bakorera.

Rwamagana

Ni igikorwa cyatangirijwe muri santere y’ubucuruzi ya Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Nzeri, mu bukangurambaga bwo kurwanya umwanda, aho abaturage bakoze isuku basibura imiferege y’imihanda, bakora isuku aho bakorera n’aho batuye.

Guverineri CG Gasana K. Emmanuel yavuze ko iyo usobanuriye neza abantu, igikorwa bakigira icyabo.

Ati: “Ni ubukangurambaga bw’isuku n’isukura abantu bose bakajya mu gikorwa iyo ubabwiye neza barabyumva; ni igihe cy’ihinga ni yo mpamvu twirinda kugira ngo dutware amasaha menshi nibura isaha imwe abantu babe bakoze ahongaho hose.”

Guverineri Gasana yavuze ko ari umuganda udasanzwe watangijwe mu rwego rwo gushyira imbaraga zidasanzwe mu bukangurambaga bw’isuku no guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura cyane cyane muri iki gihe cy’umuhindo, bazirikana gahunda yo gutera ibiti iteganyijwe vuba mu rwego rwo gukomeza gukumira no kwirinda ibiza.

Bugesera

Mu Karere ka Bugesera ho abaturage baremye isoko rya Nyamata babanje gukora umuganda wo gusukura aho bakorera ubucuruzi mbere yo kurirema bari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne wifatanyije n’Akarere. Yabibukije guhozaho iyi gahunda y’Igitondo cy’Isuku.

Mu Murenge wa Ntarama abaturage basibuye imiyoboro y’amazi, baharura ibyatsi, bakubura n’imbere y’inzu z’ubucurizi. Muri iki gikorwa V/Mayor Imanishimwe Yvette wifatanyije n’abaturage muri santere Kanzenze yabakanguriye kugira isuku ku myambaro, mu ngo, mu muhanda n’aho bakorera.

Mu Murenge wa Mayange itsinda riyobowe na Ndayisabye Viateur Umuyobozi w’ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Bugesera bafatanyije n’abaturage gukora isuku ku muhanda na santere z’ubucuruzi. Abaturage bibukijwe gahunda yiswe y’Igitondo cy’Isuku yatangijwe ko izakomeza buri wa mbere mu gitondo.

Kirehe

Mu Karere ka Kirehe ho abayobozi, inzego z’umutekano n’ abaturage mu Mirenge yose bazindukiye muri gahunda y’igitondo cy’isuku igamije gusukura aho batuye n’aho bakorera. Bakoze igikorwa cyo gukora isuku muri Santere z’ubucuruzi ku mihanda basibura imiferege no kwita kuri pasipalumu zatewe ku mihanda bakora n’isuku yo mu rugo aho batuye.

Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo mu Mirenge 14 hakozwe umuganda udasanzwe wiswe Igitondo cy’isuku wakorewe muri za santeri z’ubucuruzi no ku mihanda nyabagendwa hagamijwe kunoza isuku aho abantu bakorera ndetse n’aho banyura.

Gahunda y’igitondo cy’isuku yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gatsibo Sekanyange Jean Leonard yavuze ko Umuganda wakozwe wiswe ‘Igitondo cy’isuku’ wari ugamije gukangurira abaturage gukomeza kugira umuco w’isuku aho batuye, bakorera n’aho banyura.

Ati: “Iyi gahunda yateguwe n’Intara ariko turasaba abaturage gukomeza kugira isuku ku buryo buri gitondo umuturage asabwa gukora isuku aho atuye, anyura n’aho akorera’’.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Gatsibo batangaje ko iyi gahunda y’Igitondo cy’isuku yaje kubibutsa kunoza isuku aho batuye, aho banyura n’aho bakorera muri za santeri z’ubucuruzi kugira ngo ababagana babasange ari ahantu hafite isuku.

Ngoma

Mu Mirenge igize Akarere ka Ngoma abayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage muri rusange baramukiye mu muganda udasanzwe wiswe: Igitondo cy’Isuku hagamijwe gukora isuku ku mihanda minini, imihanda y’imigenderano no mu nkengero zayo, muri senteri z’ubucuruzi aho batuye n’aho bakorera mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku n’isukura.

Iyi gahunda y’umuganda udasanzwe wo kuri uyu wa Mbere ni gahunda yatangijwe n’Intara y’Iburasirazuba naho mu Karere ka Ngoma hakaba hasanzwe gahunda ya Gira Isuku Usobanuke ikorwa buri wa gatutu w’icyumweru yatangijwe n’inzego z’abagore hagamijwe kwimakaza isuku aho batuye.

Niyonzima Jean Damascene utuye mu Murenge wa Remera avuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kandi kirushaho kubashishikariza kugira umuco w’isuku ati: “Iki gikorwa tuzindukiyemo n’ubundi twari dusanzwe tugira isuku ariko kuba abayobozi baje ngo dufatanye uyu muganda biradufasha kugira imbaraga no gukomeza kuzirikana ko isuku ari isoko y’ubuzima kandi natwe muri rusange ntawishimira kuba mu mwanda”.

Mu butumwa yagejeje ku baturage umuyobozi w’Akarere Madamu Niyonagira Nathalie yabashimiye uruhare bagaragaje mu kwitabira gahunda y’isuku idasanzwe ndetse n’uburyo bakomeje gufatanya n’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Kayonza na Nyagatare

Mu Turere twa Kayonza na Nyagatare na bo batangije gahunda y’Igitondo cy’Isuku hagamijwe kwimakaza isuku n’isukura.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE