Iburasirazuba: Abahinzi bashishikarizwa gukurikiza inama z’ubuhinzi bagirwa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage b’Umurenge wa Nzige mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2024B, haterwa ibyishimbo bikungahaye ku butare mu Kagari ka Rugarama.
Guverineri Rubingisa yashimiye abahinzi ko bumvise neza ubukangurambaga bugamije kongera umusaruro mu gihembwe 2024A anabasaba gukomeza gukurikiza inama bagirwa kugira ngo no muri iki gihembwe 2024B umusaruro uziyongere bityo Abanyarwanda bihaze mu biribwa kandi bahaze isoko rihari.
Yagize ati: “Mukomeze gukurikira inama mugirwa kugira ngo no muri iki gihembwe cy’ihinga 2024 muzeze neza munasagurire isoko kandi murihaze.”

Akarere ka Rwamagana katangirije igihembwe cy’ihinga 2024B mu Murenge wa Nzige, mu Kagari ka Rugarama ku wa Kane ahateganyijwe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe ku butaka buhuje bungana na Ha 16,297 z’ibishyimbo, Ha 418 z’ibigori, Ha 420 z’umuceri, Ha 90 za soya na Ha 40 z’imyumbati.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi yibukije abahinzi kuzirikana ko iki gihembwe kigira imvura mu gihe kigufi no kwihutisha imirimo yo gutera mu mirima imbuto zatoranyijwe.
Imbuto y’ibishyimbo yatewe ikaba ikungahaye ku butare; abaturage bakanguriwe kwitabira ihinga bubahiriza inama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi.
Mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Umwali atangiza igihembwe cy’ihinga 2024B, yashimiye abaturage bitabiriye, abasaba gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi muri iki gihembwe no gushyira ibihingwa mu bwishingizi.
Yagize ati: “Mukomeze ibikorwa by’ubuhinzi Kandi munashyire ibihingwa byanyu mu bwishingizi kugira ngo igihe habaye Ibiza mwe guhomba.”

Abayobozi mu Nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gutera ibishyimbo bizwiho kugira umusaruro mwiza.
Musabyemungu Jean d’Amour ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi mu mushinga CDAT yongeye kwibutsa abahinzi uko batera imbuto y’ibishyimbo, ingano y’ifumbire y’imborera n’imvaruganda bijya mu mwobo uterwamo ibishyimbo.
Mu Karere ka Nyagatare ho ubuyobozi bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, bateye imbuto nshya y’ibishyimbo izwi nka NOWA 566 yatuburiwe imbere mu gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko impamvu baba bakoze igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga ari ukwibutsa abahinzi ko igihe cyo guhinga cyageze kandi ko bakwiye guhinga bakanasagurira amasoko.



