Ibiza byakumirwa bikanirindwa bitaraba bikarinda igihombo-MINEMA

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Komite z’Imicungire y’Ibiza z’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba zahuguwe ku buryo kwo gukumira no kwirinda Ibiza bitari byaba, kuko icyo gihe hatabaho ibihombo.

Ni igikorwa kirimo kubera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kumira-irinde ibiza, witungurwa’.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange wafunguye ku mugaragaro aya mahugurwa ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel n’Inzego z’Umutekano batangije ku mugaragaro ibikorwa by’amahugurwa n’umukorongiro (simulation exercise) wo kongerera ubumenyi Komite z’Imicungire y’Ibiza z’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Yavuze ko ikigamijwe ari uguhuza inzego zose zifite mu nshingano kurwanya ibiza, kuzongerera ubumenyi hagamijwe gukomeza ubudahangarwa mu guhangana n’ibiza kandi nta gusubira inyuma.

Minisitiri Kayisire yasabye ubufatanye bw’inzego mu kugabanya ibihombo biterwa n’ibi biza, hashyirwa imbaraga mu kunoza uburyo bwo gutabara abahura n’ibiza bigakorwa mu buryo burambye.

Ati: “Kuzamura imibereho myiza y’abaturage biradusaba gusigasira ibyo tugenda tugeraho no kurwanya ibiza byangiza ibikorwa remezo, byangiza imyaka, inzu n’ibindi bikanatwara ubuzima by’abaturage”.

Yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kuko bigaragaza umuhate n’ubushake bw’ubuyobozi bw’Intara n’abandi bafatanyabikorwa barimo Polisi y’u Rwanda, Plan Rwanda n’abandi bagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa hagamije kurwanya ibiza kuko bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yashimiye inzego zateguye amahugurwa (Foto Intara y’Iburasirazuba)

Ibi bikorwa by’amahugurwa n’umukorongiro wo kongerera ubumenyi abagize Komite z’Imicungire y’Ibiza z’Uturere tugize iyi Ntara (District Disaster Management Committees (DIDIMAC) bigamije kunoza ibikorwa byo gukumira ibiza n’ubutabazi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yashimiye inzego zateguye ayo mahugurwa kuko hatangirwamo ubumenyi bufasha kwirinda no gukumira ibiza.

Ati: “Turashimira ubufatanye bw’inzego mu gutegura iki gikorwa kugira ngo nk’abayobozi turi mu nshingano tumenye ngo mbere y’ibiza bigenda gute; mu gihe cy’ibiza ndetse na nyuma y’ibiza bigenda gute, hagamijwe gukumira no guhangana n’ibiza ndetse no gutabara abari mu kaga”.

Yongeyeho ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zifite uruhare mu guhangana n’ibiza ndetse hanarebwe hamwe ahakigaragara icyuho bityo hafatwe ingamba zo guhangana n’ibiza.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri MINALOC Kubana Richard yavuze ko aya mahugurwa azafasha Inzego z’ibanze nk’inzego zegereye abaturage mu gukomeza gukumira ibiza no guhangana n’ibiza; kandi ko aje yiyongera kuri gahunda ngari yo guhangana n’ibiza hacukurwa imirwanyasuri.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE