Ibiyobyabwenge n’inzoga zikabije biyobya imitekerereze- Dr Dufatanye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Impuguke zigaragaza ko umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge, icya mbere kimufasha kubivamo ari uko nyirubwite agira ubushake bwo kubireka, naho ubundi ko gukoresha ibiyobyabwenge no gufata inzoga nyinshi biyobya imitekerereze.

Tariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha, Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Kwirinda no kuvuza ababaswe n’ibiyobyabwenge ni inshingano za buri wese.

Umuganga ufasha abafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Dufatanye Edmond yavuze ko kuba umuntu yakira, akava mu kubatwa n’ibiyobyabwenge no kumufasha kubivamo bitangirira ku bushake bwe.

Yagize ati: “Kutanywa ibiyobyabwenge ni uburyo bufasha uwabaswe n’ibiyobyabwenge, icyo afashwa ni ukumufasha kugira ubushake bwo gufashwa, kuko icya mbere ni ukuba afite ubushake kuko nta binini bihari bihindura imitelkerereze ye.”

Yasobanuye bumwe mu buryo umuganga yifashisha mu guhinduka, ko amufasha mu buryo bw’imitekerereze, yifashishije indangagaciro usanga hari izo yari afite yigiye ku muryango, bikamufasha kurwanya ikibazo cy’inzoga n’ibiyobyabenge ashingiye kuri za ndangagaciro.

Dr Dufatanye yongeyeho ati: “Kuba imbata usanga ari urugendo yatangiye bimeze nko gukina bikagera aho akazi kakamunanira, undi akava mu ishuri, ugasanga nta cyizere yifitiye. Mu rugendo rwo kubivaho ni ukwiyubakira icyizere, akanagaragaza icyo yifuza.”

Mu rwego rw’ubuzima, yagaragaje imwe mu mibare y’ababaswe n’ibiyobyabwenge uko ihagaze kandi ko baba bashaka ko abivuza abivuza biyongera ngo babone ubuvuzi.

Ati: “Imibare iheruka yakozwe mu 2018 ku biyobyabwenge abafite hagati y’imyaka 14-65 abafite uburwayi bujyanye n’ibkoreshwa ry’ibiyobyabwenge banganaga na 0,3%, abafite ikibazo cy’indwara ijyanye n’ubusinzi bari 1,6%.

Ubushakakashatsi bwakozwe mu 2022 ku ndwara zitandura, hakabaho gukoresha inzoga bihurira no gukoresha inzoga. imyaka 18-69, ku bakoresha inzoga bashobora gusanga barwayeHafi inshuro 2 ku bagabo byari hafi 61, ku bagore byari 64.”

Dr Dufatanye yakomeje asobanura ko hari ubuvuzi bukorwa umuntu ataha hakaba n’ubukorwa ari mu bitaro, akabanza kondorwa, kuko hari abo usanga batarya, batisukura bazava no mu bitaro bagakurikiranwa.

Ibitaro bifite ubushobozi hari Huye rehabilitation Centrer, CARAES Ndera Icyizere n’ibitaro biri i Kinyinya bigeye kumara umwaka, mu biyaro by’Uturere no ku bigo nderabuzima batanga ku muntu ataha, iyo bagomba kujya mu bitaro yohereza ku bitaro by’Akarere.

SP Viateur Ntiyamira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, yasobanuye ibiyobyabwenge icyo ari cyo.

Ati: “Ibiyobyabwenge ni ikintu cyose kinjizwa mu mubiri w’umuntu kigahindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo kikanahindura imikorere y’umubiri we agasigara ayobowe nabyo, kuko ubwenge bwe buba bwamaze kuyoba.”

Yavuze ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ahanini mu Rwanda usanga ari urumogi, hagakurikiraho kanyanga bigakoreshwa mu tubyiniro, mu tubari n’ahandi, akenshi bigaturuka mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yanagaragaje uko bihagaze mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amategeko, aha mu Mujyi wa Kigali kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi 2025, mu Karere ka Gasabo ni ho hagaragaye binshi kuko ni ho byinjirira cyane hakozwe amadosiye 222, Nyarugenge nayo hakozwe amadosiye 110, Kicukiro ni 76 ubwo dosiye zose ni 408. Muri yo hafunzwemo abantu 418 kandi bikagaragara ko abafungwa cyane ari urubyiruko.”

BIZIMANA Servilien Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Ngarama mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), yagarutseku mibare y’abagizweho ingaruka nkunywa ibiyobyabwenge.

Ati: “Ibigo byose uko ari bine birimo abantu 8 704, muri bo ababaswe bangana na 71%, bagaragara cyane cyane mu babaswe n’inzoga za zindi unywa zikaguhindura ibitekerezo, zikaguhindurira imyitwarire bigeza ku rwego usaba ubufasha, abagera ku 2 721 baje kubera kubatwa n’inzoga.”

Yakomeje agira ati: “Ku birebana n’urumogi 1 537 bangana na 17,7%, [….]  ikindi kiyobyabwenge heroine (mugo) dufite 138 bangana 1,6%, abakoresha kokayine ni 17, ikindi gikoreshwa n’abana bato ni kole bagera kuri 397, hakaba n’abakoresha ibiyobyabwenge babivanga nko kunywa inzoga n’urumogi, urumogi na mugo bagera ku 1 405 bangana 16,1% .”

Ingaruka ku bakoresha inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge harimo uburwayi bwo mu mutwe, umwijima, umutina ndetse na kanseri.

Kunywa inzoga nyinshi si byiza kuko bitera indwara zirimo n’uburwayi bw’umwijima
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 26, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE