Ibivugwa kuri APR FC na Rayon Sports mbere yo gucakirana mu mukino w’ishiraniro
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’abakeba bo mu rw’imisozi igihumbi, uhuza APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda z’amanywa.
Uyu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, ugiye kuba mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, irusha APR FC ya Munani amanota 5 nubwo ifite imikino ibiri y’ibirarane.
Rayon Sports yatsinze imikino itatu iheruka gukina, yinjizwa igitego kimwe. Ni mu gihe APR FC yatsinze umukino umwe inganya ibiri yikurikiranya.
Rayon Sports irakina uyu mukino yagaruye Umurundi Abedi Bigirimana wasibye umukino yatsinzemo Marines FC igitego 1-0 kubera imvune.
Rutahizamu Fall Ngagne uheruka gukina muri Gashyantare kubera imvune, na we amaze iminsi yitoza, ariko umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, aheruka gutangaza ko hakiri kare ku buryo yakina, ndetse ni ko bimeze kuri rutahizamu Ndikumana Asman na we umaze ukwezi kumwe n’igice yaravunitse ukuboko.
APR FC yo irakina idafite Memel Dao ugifite imvune na rutahizamu Cheick Djibril Ouattara umaze iminsi atangiye imyitozo nyuma yo kumara amezi abiri arwaye.
APR FC yagaruye Ronald Ssekiganda wasibye umukino uheruka banganyijemo na Rutsiro FC kubera ikarita itukura.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi agahimbazamusyi k’amafaranga arenga ibihumbi 500 Frw kuri buri wese mu gihe batsinda kuri uyu wa Gatandatu.
Ku rundi ruhande, akenshi APR FC yagiye itanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw ku mukino wa Rayon Sports, ariko bivugwa ko gashobora kwiyongera mu gihe yaba yatsinze.
Ku nshuro ya mbere, umukino wa APR FC na Rayon Sports urasifurwa na Kayitare David umaze imyaka ibiri mu cyiciro cya mbere.
Arawufatanya na Mutuyimana Dieudonne uba ari umwungiriza wa mbere, Ishimwe Didier uba ari umwungiriza wa kabiri na Nizeyimana Is’haq uba ari umusifuzi wa kane.
APR FC ni yo yaherukaga gutsinda umukino uheruka wahuje mpande zombi ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro muri Gicurasi uyu mwaka warangiye ari ibitego 2-0.
Abakinnyi bashobora kubanzamu kibuga ku mpande zombi:
APR FC
Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Yunusu Nshimiyimana, Niyigena Clément, Ronald Ssekiganda, Jean Bosco Ruboneka, Lamine Bah, Denis Omedi, Mugisha Gilbert na William Togui.
Rayon Sports
Pavelh Ndzila, Serumogo Ally Omar, Musore Prince, Emery Bayisenge, Youssou Diagne, Abedi Bigirimana, Niyonzima Olivier Sefu, Richard Ndayishimiye, Habimana Yves, Aziz Bassane na Tambwe Gloire.