Ibitaro bya Nyamata byagaragaje imbarutso yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ibitaro bya Nyamata biherereye mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, biratangaza ko Intrahealth ibitewemo inkunga n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), byashoboye kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka.

Dr Cyrille Ntahompagaze, uhagarariye abaganga mu bitaro bya Nyamata, yahamirije Imvaho Nshya ko Intrahealth yabafashije mu kongerera ubumenyi abakozi ndetse no gusana zimwe mu nyubako z’ibitaro.

Akomeza agira ati: “Uretse kongerera ubumenyi abaganga, Intrahealth yadufashije muri serivisi za materinite bituma dushobora kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana”.

Avuga ko gahunda yo kwigisha abaganga iminsi itatu mu cyumweru hamwe n’ababyaza byafashije ibitaro bya Masaka ukurikije ibisubizo byavuye mu bibazo ngo ibitaro byari bifite.

Ubuyobozi bw’ibitaro bivuga ko hari ibyuma byahawe na Intrahealth, bituma umwana agumana ubushyuhe cyane ko byari bisanzwe bifite ibyuma bike.

Ibitaro bya Nyamata bitaratangira gukorana na Intrahealth, Dr Ntahompagaze avuga ko buri kwezi hapfaga umugore abyara ariko ngo kugeza ubu hashira amezi 6 nta mugore urapfa abyara.

Abana bapfaga bavuka bari hagati ya 25 na 30 buri kwezi ariko intego ibitaro byihaye ni uko iyo mibare igomba kujya munsi ya 10. Uyu munsi hapfa abana 10 cya 11 bityo ngo aho bavuye ni kure, akongeraho ko hakiri intambwe yo gutera.

Ubuyobozi bwa Intrahealth buvuga ko bufasha Leta y’u Rwanda ibijyanye n’ubuvuzi. Bushimangira ko icyo bushyize imbere ari ugufasha abaganga mu kubongerera ubumenyi mu bice bitandukanye by’Isi.

Kemirembe Ruth, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Bugesera, na we ahamya ko Intrahealth yafashije Akarere ka Bugesera muri gahunda zo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ndetse no guhugura abakozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro.

Ati: “Ikindi Intrahealth idufasha, itanga ibikoresho bifasha abakozi bitewe n’ubumenyi babahaye ariko hakibandwa ku buzima bw’umubyeyi n’umwana”.

Ashimangira ko Intrahealth ifasha mu bukangurambaga bwo gusanga aho ababyeyi batuye kugira ngo bababwire igihe bakwiye kwipimishiriza inda.

Kemirembe yahamirije Imvaho Nshya ko imyumvire y’abaturage yahindutse kuko ngo umubyeyi wese usamye azi ko agomba kubahiriza za gahunda zo kwa muganga zo kwimisha kandi akabyarira kwa muganga.

Intrahealth imaze imyaka 25 ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi. Binyuze mu mushinga Ingobyi Activity, habayeho kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.

Bimwe mu byo Intrahealth yakoze ni ukongera umubare w’ababoneza urubyaro buri mwaka, aho bavuye ku 277,927 mu 2019 bagera kuri 408,055 mu 2022.

Intrahealth yagize uruhare mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara, bavuye ku 146 mu 2019 bagera kuri 92 mu 2022.

Abana bapfa bari munsi y’imyaka 5 bavuye kuri 838 mu 2019 bagera kuri 552 mu 2022.

Polly Dunford, Umuyobozi Mukuru wa Intrahealth ku Isi, yagize ati “Dushimishijwe no gukomeza gushyigikira gahunda z’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana ndetse no muri gahunda zo kuboneza urubyaro”.

Avuga ko hashize imyaka 40 Intrahealth ikorana n’izindi Guverinoma zo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Intrahealth ikorera mu Turere 20.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE