Ibitaro bya Bushenge bigaya abari abakozi babyo bicishije bagenzi babo muri Jenoside

Ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Bushenge biri mu Murenge wa Bushenge,mu Karere ka Nyamasheke, buragaya byimazeyo bamwe mu bari abayobozi n’abakozi babyo birukanye abari babihungiyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakabagabiza abicanyi,bakanicisha bagenzi babo, bukavuga ko ari ubugwari bubi.
Byavuzwe n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Bushenge,Dr Inshuti Ineza Etienne, ubwo byibukaga ku nshuro ya 30 abari abakozi babyo, abarwayi, abarwaza, n’abari abakozi b’icyari Région sanitaire ya Cyangugu,barimo uwari umuyobozi wayo,Dr Nagapfizi Rulinda Ignace
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira 20.172 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba barimo abari abakozi n’ibi bitaro, abarwayi, abarwaza n’abandi bari babihungiyemo,n’imbaga y’Abatutsi bari bahungiye ku kibuga cy’umupira cya Bushenge uru rwibutso rwubatsemo, bakahicirwa.
Dr Inshuti Ineza Etienne yagaye abari abayobozi n’abakozi b’ibitaro birukanye abari babihungiyemo, bakabagabiza abicanyi kandi ko byari gushoboka ko hari kugira igikorwa ngo buri wese wabigezemo arokoke.
Ariko kubera umutima mubi wa bamwe mu bari abayobozi n’abakozi wabyo, wiyambuye umutima w’ubuvuzi,bakambara uwa kinyamaswa,babagabije abicanyi, babaha icyuho,babyinjiramo barabica,abari barokotse barabirukana,bicirwa hanze yabyo,bo n’abari babyiciwemo,bajugunywa mu cyobo cyari hafi aho,cy’umucuruzi witwaga Nyabyenda, na we uvugwaho uruhare rukomeye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: ” Ni umugayo mubi cyane n’ikimwaro ku bakozi n’abayobozi b’ibitaro b’icyo gihe, batagize icyo bakora ngo barokore bagenzi babo n’abandi baturage bari babahungiyeho, rikaba ariko n’isomo rikomeye ku bakozi n’abayobozi b’ibitaro b’uyu munsi n’ejo hazaza,ryo gukora kinyamwuga,batanga ubuzima aho kubwambura ababagana.”

Yashimiye imiryango yarokotse yari ifitanye amasano n’abo ibitaro byibuka ubufatanye badahwema kubigaragariza, cyane cyane mu bikorwa byo kwibuka, n’iby’ubuzima busanzwe ko ibi bitaro bizirikana icyuho cyasizwe n’ababikoragamo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bizakomeza kuyitaho uko bishoboye, biremera abatishoboye bo muri yo nk’uko bisanzwe bibikora.
Yanashimye Akarere ka Nyamasheke uburyo kadahwema kubaba hafi mu bikorwa byo kwibuka,n’ubundi bufatanye bushingiye kuri serivisi z’ubuzima bitanga,yizeza ko Ibitaro bizakomeza kurangwa na serivisi zinoze,n’ubufatanye n’inzego zitandukanye,mu guharanira ubuzima bw’abaturage buzira umuze no kurwanya icyatanya Abanyarwanda.
Mu buhamya bwe, Mukayitesi Félicité wabihungiyemo, akabona uburyo we n’abo bari kumwe bafatwa n’abari abayobozi n’abakozi babyo bakabasohora ngo nibabavire mu bitaro bakagabizwa abicanyi, akarokoka ku bw’amahirwe, yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame zahagaritse Jenoside, umukozi wo mu buvuzi w’uyu munsi akaba atandukanye kure cyane n’uw’icyo gihe.
Ati: “Aha twarahakubitikiye bitavugwa,ariko turashimira cyane Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yaduhumurije,ikatugarurira icyizere cy’ubuzima. Ibitaro twari twahungiyemo twizeye gukira abayobozi babyo bakatugabiza abicanyi,uyu munsi tukaba tubigeramo ntacyo twikanga, ubigezemo ubuzima bwe bugeze habi, akizera ko abo asanze bari bukore ibishoboka byose ngo babumugarurire, batari bumuhuhure.
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel, yahumurije imiryango y’abo ibitaro byibuka, ababwira ko burya atari buno, Jenoside yabamariye ababo ikabagira imfubyi, abapfakazi, intwaza ikanabasigira ibikomere bikomeye ku mutima no ku mubiri, itazongera ukundi.

Na we yagaye abaganga babi b’igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agira ati: ”Ubusanzwe tuzi ko abaganga ari abayobozi b’ubuzima bwacu, tugira ibibazo by’ubuzima tukabaga bakatugarurira icyizere cyo kubaho, ariko kiriya gihe si ko byagenze, abahungiye hano bahahuriye n’urupfu barashakaga ubuzima. Gusa byadusigiye isomo rivuga ngo’ Ntibizongere ukundi.”
Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yazuye igihugu cyari cyamaze gupfa, umuntu yica undi uko ashatse n’igihe ashakiye nta buyobozi, nta gahunda nzima ihari. Uyu munsi,kubera ubuyobozi bwiza,ubuzima bw’umuntu bukaba ari icyitonderwa buri wese yubaha ubwe akanubaha ubwa mugenzi we, ubirenzeho ntajenjekerwe.
Abo ibitaro bya Bushenge byibuka bari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’uwari umuyobozi wa Région sanitaire ya Cyangugu, Dr Nagapfizi Rulinda Ignace, bamaze kumenyekana ni 12, gushakisha andi mazina bikaba bikomeje.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yashimiye ibi bitaro uburyo byitaye ku buzima bw’abaturage, bitandukanye n’ab’icyo gihe babwangizaga, asaba umuganga w’uyu munsi kurangwa n’umutima w’impuhwe, n’imikorere ya kinyamwuga, na we agata abaganga babi, basize inkuru mbi i musozi, bica abo bagombye guha ubuzima, avuga ariko ko bitazasubira ukundi muri iki gihugu.
Abari abarwayi n’abarwaza babyiciwemo umubare wabo nturamenyekana.



