Ibirori bya Trace Awards & Festival bizabera muri Zanzibar

Ibirori bya Trace Awards & Festival bihuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi bizabera mu kirwa cya Zanzibar muri Tanzania guhera ku wa 24-26 Gashyantare 2025.
Trace Awards and Festival ni ibirori byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n’iserukiramuco.
Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Trace Group Oliver Laouchez mu Kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024 muri Tanzania.
Trace Group igiye gutanga ibi bihembo ku nshuro ya kabiri ni ikigo gifite shene za televiziyo zitandukanye zikunzwe na benshi bakunda umuziki ugezweho nka Trace Africa, Trace Muzik, Trace Urban, Trace Gospel, Trace Hits n’izindi.
Trace Group yashinzwe mu 2003 ni ikigo kigari cy’imyidagaduro ku Isi gifite amashami atandukanye hirya no hino ku Isi muri Afurika, u Bufaransa, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Brazil, muri Caraïbes no mu bihugu biri mu nyanja y’Abahinde.
Iki kigo gifite abagikurikira barenga miliyoni 350 bari mu bihugu 180 na shene za televiziyo zisaga 29, amaradiyo arenga 100 n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga barenga miliyoni 22.
Ku nshuro ya mbere ibirori byo guhemba ibyamare byabereye mu Rwanda mu Ukwakira 2023 muri BK Arena.
Mu birori biheruka, Abanya-Nigeria Davido na Rema ni bo begukanye ibihembo byinshi. Buri wese yegukanye bibiri.
Davido yegukanye igihembo cya ’Best Male Artist’, umuhanzi wahize abandi mu bagabo ndetse n’icy’indirimbo nziza ihuriyemo abahanzi barenze umwe (Best Collaboration Song) yabaye “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys wo muri Afurika y’Epfo.
Rema yegukanye igihembo cya “Best Global Africa Artist’’, umuhanzi wo muri Afurika witwaye neza hanze yayo n’icy’indirimbo y’umwaka ” Song of the year” abikesheje ’Calm Down’.
