Ibirori bya shampiyona byongeye gusubira i Huye mu mpera z’icyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru, ibirori bya Ruhago y’u Rwanda byongeye gusubira mu Mujyi wa Huye, aho APR FC na Rayon Sports zizakinira imikino yazo y’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda ku wa 22 no ku wa 23 Gashyantare 2025.
Ni inshuro ya kabiri ibirori nk’ibi bya Rwanda Premier League bigiye kubera mu Karere ka Huye byaherukaga muri Mutarama 2025.
Iyi gahunda ya Rwanda Premier League, itegura shampiyona, ihuriza mu mujyi umwe aya makipe akomeye, bigatuma abakunzi ba ruhago barushaho kuryoherwa, abayakiriye bakabona amafaranga arenze ayo babonaga.
Ku nshuro ya mbere ibirori nk’ibi byabereye mu Karere ka Rubavu mu mpera za Nzeri 2024.
Kuri iyi nshuro, umujyi wa Huye wongeye kwakira iyi mikino, aho Amagaju FC izakira Rayon Sports ku wa 22 Gashyantare 2025, na ho Mukura VS ikakira APR FC bucyeye bwaho kuri Stade ya Huye.
Ubwo amakipe ya APR FC na Rayon Sports yaherukaga mu Karere ya Huye muri Mutarama ntiyahiriwe n’urugendo kuko icyo gihe APR FC yatsinzwe n’Amgaju igitego 1-0, Rayon Sports itsindwa na Mukura VS ibitego 2-1.
Iyi mikino yombi yabereye kuri Stade Huye bivugwa ko yinjije agera kuri miliyoni 29 Frw yavuye ku matike yaguzwe n’abafana bitabiriye imikino yombi.
Kugeza ubu Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 40 ikurikiwe na APR FC n’amanota 37 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 naho Amagaju ari ku mwanya wa munani n’amanota 22.

