Ibirori bya Ruhago byerekeje i Huye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 10, 2025
  • Hashize amezi 8
Image

Mu mpera z’iki cyumweru, ibirori bya Ruhago y’u Rwanda bizimukira mu mujyi wa Huye, aho APR FC na Rayon Sports zizakinira imikino yazo isoza ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda ku wa 11 no ku wa 12 Mutarama 2025.

Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho Rwanda Premier League, itegura shampiyona, ihuriza mu mujyi umwe aya makipe akomeye, bigatuma abakunzi ba ruhago barushaho kuryoherwa, abayakiriye bakabona amafaranga arenze ayo babonaga.
Ku nshuro ya mbere ibirori nk’ibi byabereye mu Karere ka Rubavu mu mpera za Nzeri 2024.

Kuri iyi nshuro, umujyi wa Huye ni wo utahiwe, aho Mukura VS izakira Rayon Sports ku wa 11 Mutarama 2025, na ho Amagaju akakira APR FC bucyeye bwaho kuri Stade ya Huye.

Mu rwego rwo gufasha abakunzi ba Ruhago, Rwanda Premier League yashyize igorora abatazanashobora kugera muri uyu mujyi, cyane cyane abari mu mahanga, ibafasha kuzakurikirana ino mikino.

Abazakurikirana iyo mikino basabwa kunyura kuri www.irebero.com/rwandapremierleague, kugira ngo baryoherwe mu mashusho meza.

Ikindi ikipe ya Mukura izakira umukino wa mbere izahuriramo na Rayon Sports, yahisemo kuzazana abahanzi bazasusurutsa abazaba bari i Huye ku wa 11 Mutarama 2025, inatangaza ko DJ Sonia ari we uzaba ari kuvanga imiziki kuri iyi stade.

Ni nako bimeze ku Amagaju FC izakira APR FC Ku cyumweru tariki 12 Mutarama 2025 aho DJ Crush azaba avanga umuziki.

Kugeza Ubu Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 36 ikurikwe na APR FC n’amanota 31 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa munani n’amanota 18 naho Amagaju ari ku mwanya wa cyenda n’amanota 18.

APR FC izakirwa n’Amagaju ku Cyumweru kuri Sitade Huye
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 10, 2025
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE