Ibikubiye mu ibaruwa Perezida wa Mauritania yandikiye Perezida Kagame

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe, Perezida wa Repubilika Paul Kagame yakiriye ibaruwa yandikiwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania.
Ni ibaruwa yashyikirijwe na Dr. Sidi Ould Tah, Umuyobozi wa Banki y’Abarabu Ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Afurika (BADEA) akaba n’umukandida ku mwanya wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Dr. Sidi Ould Tah yari kumwe na Minisitiri w’Ubukungu n’Imari Sid’ Ahmed Ould Bouh, ubwo bakirwaga muri Village Urugwiro.
Ubwo butumwa bwari bukubiyemo imbamutima za Perezida wa Mauritania ku bw’umubano uzira amakemwa ukomeje gutera imbere hagati y’ibihugu byombi ndetse n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kurushaho kuwagura no guhuza ibikorwa by’inyungu ibihugu byombi bihuriyeho.
Perezida Kagame na we yoherereje intashyo Perezida wa Mauritania n’abaturage b’icyo gihugu muri rusange, abifuriza uburumbuke n’iterambere.
Perezida Kagame yaherukaha muri Mauritania mu Nama Nyafurika yiga ku burezi, urubyiruko no guhanga imirimo, yabereye i Nouakchott hagati ya tariki ya 9 na 11 Ukuboza 2024.
Muri Gashyantare 2022, na bwo Perezida Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Mauritania aho yakiriwe na Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.
Icyo gihe Abakuru b’Ibihugu bombi bayoboye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yashyizweho umukono hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’Ibihugu bombi.
Mu masezerano yasinywe harimo ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere yemerera RwandAir gukorera ingendo muri iki gihugu, ikajya ijyana ikanakura abagenzi muri Mauritania nta nkomyi.
Impande zombi kandi zemeranyije guteza imbere ubutwererane mu bya politiki, ubukungu, imibereho, umuco, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
