Ibikorwa bya Yvan Buravan bigiye gushyigikirwa binyuze muri Twaje Fest

Akenshi iyo umuntu yitabye Imana ibye biba birangiye,imishinga ye igahagarara, ariko Abanyarwanda bavuga ko nta muhanzi upfa bitewe n’uko ibihangano bye bikomeza kumvwa bikananyura benshi.
Mu gihe imyiteguro y’iserukiramuco “Twaje Fest” rizaberamo ibikorwa bitandukanye ryateguwe n’ubuyobozi bw’umuryango wa YB Foundation irimbanyije, abakunzi b’ibihangano bya nyakwigwndera Yvan Bravan bavuga ko biteguye gukora buri kimwe kugira ngo basigasire ibikorwa bye.
Bamwe mu bafana b’uyu muhanzi baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko gutanga amafaranga yo kwinjira muri icyo gitaramo babifata nk’inshingano, kuko buri wese yifuza gusigasira ibikorwa by’uwe watashye, yaba umutungo, umwana n’ibindi.”
Tunga Aime Yvette ni umwe mu bafana ba Yvan Bravan, avuga ko gutanga amafaranga yo kwinjira muri Twaje Fest abifata nk’inshingano.
Yagize ati: “Ikimpa imbaraga zo gutanga amafaranga nk’umuntu wakundaga Yvan, ibyo tuzaba twizihiza cyangwa tuzamurikirwa, ni imishinga yashakaga gushyira mu bikorwa, hari YB Foundation ikora ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abana bakabaha ibikoresho by’ishuri, sintegereje kuzajyayo ngo ndebe Yvan aririmba, ariko nzayatanga mvuga ngo hari ikindi azakora mu izina rya Yvan kuko yabyifuzaga.”
Uwitwa Abdul Karim Nabimana, avuga ko gutanga amafaranga yo kwinjira muri Twaje Fest bisobanuye ko Bravan adakwiye kuzima.
Ati: “Kwishyura simbibona nabi kuko bisobanuye kutazima kwa Yvan Bravan mu buryo bwo gusigasira ibihangano bye n’indi mishinga ye, kuko bifasha urubyiruko. Ikindi nk’abantu bamukundaga banakunda ibikorwa bye, ni ugukomeza kubibungabunga bikagera kure mu buryo bushoboka bwose.”
Sango Khamis ashinzwe itumanaho (Communication) mu itsinda ririmo gutegura igitaramo Twaje Fest, avuga ko ibizakorerwa muri iryo serukiramuco byari inzozi za Yvan Bravan, ari nayo mpamvu bikwiye gushyigikirwa.
Ati: “Ibi turimo gukora byari ibitekerezo n’ibyifuzo bya Burabyo (Yvan Bravan), ari ko byaje gukomeza gushyirwa mu bikorwa na Fondasiyo ya Yvan Bravane (YB Foundation), ubwo rero iyo tuvuga umusanzu ni uko twifuza kubona Abanyarwanda bagize uruhare mu gufasha fondasiyo gukomeza bino bikorwa, kuko yamaze gutangiza ishuri ryigisha abakiri bato imbyino gakondo (Twaje culture academy), umusanzu urakenewe binyuze mu kugura itike yabo, binjira muri iryo Serukiramuco.”
Biteganyijwe ko muri iryo serukiramuco hazaberamo ibikorwa bitandukanye birimo gushyigikira ubushobozi, impano n’ubuhanga bw’abakiri bato, by’umwihariko indirimbo, nkuko Yvan Bravan yabyifuje, guteza imbere ibikorerwa iwacu nkuko yari yarabitangiye mu myambarire ye ( Imigongo, inigi) n’ibindi.
Hazanakorwa ubukangurambaga bw’indwara ya kanseri, abantu bashobozwe kuyisuzumisha no guhabwa ubujyanama bw’uko bitwara igihe bamenye ko bayirwaye, bakazanatarama hagaragazwa ubushobozi n’umwihariko uri mu bihangano n’impano by’Abanyarwanda bizanyuzwa mu gice cya Twaje experience.
Iryo iserukiramuco rizabera muri BK Arena tariki 26 Ukwakira 2024, rikazatangira guhera saa munani z’amanywa, aho ibikorwa byose bizasozwa n’igitaramo kizatangira saa moya z’ijoro, hakazanamurikirwamo indirimbo Yvan Bravan yasize zitarasohoka.
Ni igitaramo kizitabirwa kikanataramiramo abahanzi batandukanye barenga 16 barimo Alyn Sano, Nel Ngabo, Bukuru, Jules Sentore, Mani Martin, Ruti Joel, Impakanizi, Juno Kizigenza, n’abandi.
