Ibihugu by’u Rwanda na Lesotho bikomeje gushimangira ubufatanye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Lesotho, Nthomeng Majara, baganira ku kurushaho kunoza ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Lesotho.

Uwo mubano ugaragarira mu kuba ibihugu byombi bigenderana bikanafatanya muri byinshi, harimokwagura umubano n’ubutwererane mu bya dipolomasi.

Ku itariki ya 14 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Lt Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, byibanze ku guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi no guteza imbere ishoramari.

Ku itariki ya 4 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wo kwizihiza imyaka 200 Ubwami bwa Lesotho bwari bumaze bubayeho, n’imyaka 58 bumaze bubonye ubwigenge.

U Rwanda na Lesotho byatangiye kugirana umubano mu 1983, ukaba ushingiye ku gusurana n’amasezerano y’imikoranire itandukanye yasinywe ku mpande zombi.

Mu 2013, u Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije kujya ibihugu byombi bihana amakuru n’ubumenyi bijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza.

Muri Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye, akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

Muri aya masezerano harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi, gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye na byo, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe, ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha.

Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 22, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE