Ibihingwa byatoranyijwe bizahingwa kuri hegitari zisaga 800,000

Mu gihembwe cy’ihinga 2025 A, ibigori bizahingwa kuri hegitari 274,379, ibishyimbo kuri hegitari 361,901, hegitari 59,453 z’ibirayi, hegitari 16,605 z’umuceri, hegitari 66,426 z’imyumbati, hegitari 7,305 za soya, hegitari 8,078 z’ingano na hegitari 8,491 z’imboga.
Intara y’Iburasirazuba yonyine izagira uruhare rungana na 48.7% by’ubuso buzahingwaho ibigori, 24.5% ku bishyimbo, 56.1% ku muceri, 11.6% ku myumbati, 22.7% kuri soya, 37.7% ku mboga na 0.2% ku birayi.
Ibi byagarutsweho na Jean Claude Izamuhaye, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ibihingwa.
Yavuze ko iki gihembwe cy’ihinga 2025 A, ubuso buzahingwa bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’ubwahinzwe igihembwe cy’ihinga gishize.
Muri iki gihembwe cy’ihinga, biteganyijwe ko hazahingwa ubutaka buhuje ku bihingwa byatoranyijwe bungana na hegitari 802,637.
Ati: “Byagezweho hagendewe ku bintu bibiri, hari uguhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa no guhinga 70% by’ubutaka bwagenewe ubworozi hagahingwaho ibihingwa bigira uruhare mu kwihaza mu biribwa kandi bikanafasha mu bworozi nk’ibigori, ibishyimbo na soya.”
RAB isaba abahinzi gutegura imirima kare bityo imvura ikazagwa bahita batera imbuto by’umwihariko abafite inzuri bagahinga 70% by’inzuri kugira ngo babashe kubona umusaruro w’ubuhinzi kandi banabone ubwatsi bw’amatungo yabo.