Ibigo by’amashuri byihingira ibigaburirwa abanyeshuri bizigama miliyoni 7 ku gihembwe

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ibigo bihinga ibiribwa byo kugaburira abanyeshuri byiganjemo imboga n’imbuto, byatumye bazigama amafaranga agera kuri miliyoni 7 ku gihembwe ndetse banahinga ibifite intungamubiri n’ubuzirenenge.
Hari ababwiye itangazamakuru ko bajyaga bakoresha miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu guhaha ibiribwa mu gihembwe, ariko ubu bamaze guhinga imboga, bakoresha atarenze miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Babigarutseho mu bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge higishwa ibyiciro binyuranye by’abagemura, abayobora ibigo, abakora mu Nzego z’ibanze n’abandi bagira uruhare mu kugaburira abanyeshuri ifunguro rya saa sita bari ku ishuri.
Ubwo bukangurambaga bwakorewe mu Turere twa Nyagatare na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP).
Ninahazimana Thelesphore, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Nyamirama mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guhinga imboga, n’imbuto byabafashije kuzigama amafaranga menshi batakazaga mu guhaha.

Yagize ati: “Mbere twajyaga twishyura miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku biribwa bitaramba, ariko ubungubu iyo ibihe byagenze neza, tugeze aho rwiyemezamirimo tuba twamwishyura miliyoni 3, iyo tugeze mu gihe cy’ukwera kw’ibihingwa turamuhagarika”.
Yongeyeho ati: “Ibiciro biri ku isoko birahenze cyane ugereranyije n’umusanzu w’ababyeyi. Usanga umwana ashobora no gutungwa n’amafaranga y’u Rwanda 1097, ubariyemo n’ubufasha duhabwa na Leta ku munsi. Twafashe imirima y’amashuri turayihinga tuyibyaza umusaruro, Tutaratangira guhinga, twatekaga imboga zifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda twatangaga ku munsi ariko ubu turazihingira bikatworohera mu guhangana n’ibiciro ku isoko bizamuka.”
Yavuze ko icyo kigo ayoboye gihinga imboga z’amoko yose, ibijumba, ibishyimbo bavanga n’ibigori n’amasaka bakabishyira mu gikoma abana bakanywa bakagira imbaraga.
Mukamusoni Angelique, Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gahini muri Kayonza na cyo gihinga imboga n’imbuto yagize ati: “Kwihingira imboga ni ibintu byumvikana kuko niba ugiye kuzihaha mu isoko birumvikana ntabwo ziza zifite bwa buzirenenge bucyuzuye.”
Asiimwe James umuyobozi wa GS Musheri mu Karere ka Nyagatare we yavuze ko bahinga imboga kandi babona zaragize uruhare mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bagaburira abanyeshuri.

Ati: “Imboga barazisoroma bakazikorera isuku ikwiye bakaziteka, bikongera ubuziranenge bw’ibiryo, kuko biza bimeze neza kandi no ntibikurwe kure, ubuziranenge bukaba buhari, bikongera n’indyo yuzuye.”
Inzego z’ubuyobozi muri iyo Ntara y’Iburasirazuba zishima ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatanze umusaruro ku buryo byagabanyije guta amashuri kw’abanyeshuri no kurwanya imirire mibi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope yavuze ko Akarere gakomeje gushyigikira ibigo by’amashuri mu kugira imirima yo guhinga ibitekerwa abanyeshuri.

Yagize ati: “Iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, yagize impinduka ku mashuri abana babona indyo yuzuye, kandi abana baratsinda neza.”
Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza, habarurwa hegitari 92 zahinzwemo imboga n’imbuto aho zifasha mu kugaburira abanyeshuri n’abandi baturage mu kwiteza imbere mu bukungu no kwihaza mu biribwa.
Munganyinka ati: “Iyo dufite imboga n’imbuto ntabwo ibigo bijya kure, kandi n’abaturage bazihinga bibafasha kubona isoko.”
Mu Karere ka Kayonza, bari ku gipimo cya 98 cy’abana bagana ishuri aho kugaburira abanyeshuri ku ishuri ifunguro ryujuje ubuziranenge byafashije mu kugabanya abanyeshuri bataga ishuri.
Ndahimana Jerome, Umukozi wa RSB, mu ishami rishinzwe iyubahizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu nganda nto n’iziciriritse, avuga ko ubuziranenge bw’ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi 70% bukumoka ku mirima no ku biraro byororerwamo amatungo.
Iyo nzobere mu buziranenge Ndahimana yavuze ko kugira ngo umuhinzi bw’amashuri n’ubundi, bugire ibihingwa byujuje ubuziranenge agomba guhitamo umurima uri ahantu hatuma bya bihingwa yahinze byera byujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Ufite nk’umurima uri munsi y’ahantu hari uruganda rutunganya ibyuma cyangwa uri ahantu haturuka amazi y’uruganda rutunganya impu kandi baba bongeyemo ibinyabutabire. Iyo ayo mazi amanuka ajya muri wa murima wazisanga bya binyabutabire byarabaye byinshi bikazamukira ku bihingwa bikazarinda bisoreza ku byo uzasarura.”

