Ibiganiro, izingiro ryo kurwubaka rugakomera-MIGEPROF

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yagaragaje ko kuganira mu muryango ari ipfundo ryo gukemura ibibazo by’amakimbirane mu ngo, no kuvugutira umuti ibibazo byose biba bihagaragara.

Byashimangiwe na Minisitiri wa MIGEPROF Uwimana Consolée, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa buri wa 15 Gicurasi ariko u Rwanda rukaba rwawizihije kuri uyu wa 18 mu Mugoroba w’Imiryango wabereye mu Mujyi wa Kigali hose, ariko ku urwego rw’Igihugu wizihirizwa mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

MIGEPROF yagaragaje ko kuganira no kugisha inama bisanzwe mu muco nyarwanda ariko ikibabaje ari uko kimwe mu byoretse umuryango harimo no kuba abashakanye batakiganira.

Ubushakashatsi bw’umwaka ushize bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko kutaganira mu muryango biza ku mwanya wa kabiri n’amanota 82.6%, mu bisenya umuryango Nyarwanda aho bibanzirizwa n’ubusinzi bukabije buri ku kigero cya 82.8%.

Minisitiri Uwimana yavuze ko imbarutso yo kumvikana no gukemura ibibazo byugarije urugo ari ukuganira ibiganiro bitanga umusaruro aho gutangira baganira bikarangirira mu mirwano.

Yagize ati: “Ibiganiro si impaka za ngo turwane hari abantu baganira ukagira ngo bari kurwana n’ubundi bikaza kurangira ntacyo bitanze. Ibiganiro byiza bigomba gusozwa no gufata imyanzuro igira icyo ihindura.”

Yagaragaje ko ikibabaje cyane muri iyi minsi ari uko abantu bahugiye ku mbuga nkoranyambaga, mudasobwa, televiziyo n’ahandi bakibagirwa kuganira nk’abarwubatse.

Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bitanga umusaruro mu gukemura ibibazo cyangwa no gushaka icyabateza imbere.

Musanabera Marie wo mu Murenge wa Kinyinya yagize ati: “ Ubu se nakoreye amafaranga umugabo ntabimenye ubundi nkayakoresha ibyo nshaka nkayasesagura kandi mu rugo dufite ibibazo urumva aho tutashwana, nataha rukambikana tukarwana hasi hejuru?”

Yongeyeho ko urugo runagira usanga rubanye neza kabone n’iyo rwaba rurimo ibibazo ariko binyuze mu biganiro bigira igihe bigakemuka.

Mwitende Jean Pierre na we yagize ati: “Usanga umugabo aba ashaka gutegeka mu rugo ariko kujya inama ubundi ni byo byubaka.”

Aba baturage bavuga ko iyo nta biganiro habaho gushyogozanya ku mpande zombi ari na byo bivamo ihohotera rishengura umutima cyangwa iribabaza umubiri.

Ubushakashatsi bwo mu 2024, bwa RGB bwagaragaje ko mu bindi bibazo byugarije umuryango hari ibikomoka ku makimbirane, guhoza ku nkeke, gutoteza, guharika no gucana inyuma by’abashakanye, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ibiganiro byiza Ireme ry’Umuryango.”

Migeprof igirana inama abashakanye yo kwimakaza ibiganiro
Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali basobanukiwe akamaro k’ibiganiro mu ngo
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 18, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE