Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 3.2% muri Gashyantare

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Imibare mishya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.2% ku rwego rw’Igihugu ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gashyantare y’umwaka ushize wa 2023.

Iyo mibare yatangajwe ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, ishimangira ko icyo kigereranyo cyiyongereyeho gake ugereranyije n’uko byari byifashe mu kwezi kwa Mutarama aho ibiciro byazamutse ku kigero cya 3.1% ugereranyije na Mutarama y’umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa NISR buvuga ko mu mijyi ibiciro byazamutse ku kigerro cya 4.9% muri uku kwezi kwa Gashyantare ugereranyije na Gashyantare 2023, icyo kigero kikaba cyaragabanyutse ugereranyije na Mutarama y’uyu mwaka aho ibiciro byari byazamutse ku kigero cya 5%.

Nanone kandi icyo giciro cyazamutse ku kigero cya 1.8% ugereranyije Gashyantare na Mutarama 2024. Muri rusange umwaka wose hagati ya Gashyantare 2023 na Gashyantare 2024 ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa byiyongereye ku kigero cya 11.4%.

Mu cyaro, ibiciro byazamutse ku kigero cya 2.1% ugereranyije na Gashyantare y’umwaka ushize ariko ugereranyije na Mutarama y’uyu mwaka byazamutse ku kigero cya 3.3%.

Muri Gashyantare 2024, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ku kigero cya 6.3% ugereranyije na Gashyantare y’umwaka ushize, ndetse byiyongereye ku kigero cya 3.7% ugereranyije na Mutarama uyu mwaka.

Ibiciro bya taransiporo byiyongereye ku kigero cya 8.1% ugereranyije na Gashyantare y’umwaka ushize, ndetse na 1.4% ugereranyije na Mutarama uyu mwaka.

Nanone kandi ibiciro ku bicuruzwa by’imbere mu gihugu byiyongereye ku kigero cya 3.9% ugereranyije na Gashyantare y’umwaka ushize ndetse byiyongera ku kigero cya 2.1 ugereranyije na Mutarama uyu mwaka.

Ni mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa biva mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 8.1% ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka yshize na 1% by’uko byari byifashe mu kwezi gushize.

Ibiciro by’indabo, imboga n’imbuto na byo byiyongereye ku kigero cya 3.8% ugereranyije n’uko byari byifashe muri gashyantare y’umwaka ushize na 6.5% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Ibiciro by’ingufu byazamutse ku kigero cya 3.1% ugereranyije n’uko byari byifashe muri Gashyantare umwaka ushize na 2.6% ugereranyije n’uko byari bihagaze muri Mutarama 2024.

Muri rusange ibiciro rusange by’imboga, imbuto n’indabo hamwe n’ibyingufu, byazamutse ku kigero cya 5.5% mu gihe cy’umwaka wose, mu gihe byiyongereye ku kigero cya 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka.

Iyo mibare igaragaza neza amakuru y’uko izamuka ry’ibiciro ku masoko bihagaze ndetse n’ubushobozi bw’abaturage bwo kwigondera ibicuruzwa.

Mu gihe ubukungu bw’Igihugu bukomeje kwiyongera, gukurikirana izo mpinduka bifasha inzego bireba gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE