Ibiciro ku masoko byazamutseho 6,5% muri Werurwe 2025

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 6,5% muri Werurwe 2025, bivuye kuri 6,3% byariho muri Gashyantare.

Ibi bikubiye muri Raporo nshya y’ibiciro ku masoko iki kigo cyashyize hanze, ku wa Kane tariki ya 10 Mata 2025.

Iyi Raporo yagaragaje ko mu kwezi gushize kwa Werurwe ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,4% ku mwaka mu gihe ubaze ku kwezi ho byazamutseho 2,4%.

Ibiciro mu mijyi

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 6,5% ugereranyije na Werurwe 2024, mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2025 byari byiyongereyeho 6,3%.

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,1%.

Ugereranyije Werurwe 2025 na Werurwe 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Werurwe 2025 na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,3%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,4%.

 Ibiciro mu byaro Mu kwezi kwa Werurwe 2025,

Ibiciro mu byaro byiyongereyeho 3,9% ugereranyije na Werurwe 2024. Ibiciro mu kwezi kwa Gashyantare 2025 byari byiyongereyeho 2,2%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,3% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 6,5%.

Ugereranyije Werurwe 2025 na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 2,2%.

 Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,2%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 4,9% ugereranyije na Werurwe 2024, naho mu kwezi kwa Gashyantare 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 3,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Werurwe 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 11,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10,8%.

Ugereranyije Werurwe 2025 na Gashyantare 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,9%; izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3%.

NISR yagaragaje kandi ko ibiciro by’inzu zo guturamo, amazi, umuriro, gaze n’ibindi bikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 2,6% ubaze ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byazamutse ku kigero cya 0,2%.

Ibiciro by’ingendo byiyongereyeho 12% ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byiyongereyeho 1,3%. Ibiciro bya za resitora n’amahoteli byiyongereyeho 14,1% ku mwaka ariko ku kwezi byiyongera kuri 2,3%.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE