Ibiciro bya Lisansi byagabanyutseho 55 Frw, Mazutu igabanyukaho 76 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, ibishya bikaba bitangira kubahirizwa saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira. 

RURA yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere  litiro ya Lisansi izajya igura amafaranga y’u Rwanda 1,574 ivuye ku mafaranga 1,629, mu gihe litiro ya Mazutu izajya igura amafaranga  1,576 ivuye ku mafaranga 1,652.

Ibyo bivuze ko igiciro cya Lisansi cyagabanyutseho amafaranga y’u Rwanda 55 mu gihe icya Mazutu cyagabanyutseho amafaranga 76. 

Ku isoko mpuzamahanga, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 3% guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, impuguke mu by’ubukungu zikaba zivuga ko bishobora kwiyongera kurushaho bitewe n’intambara zikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwo Hagati. 

Bivugwa ko igiciro cy’ingunguru cyageze ku madolari y’Amerika 80,93.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE