Ibibazo by’amasezerano hagati y’abantu mu bizakemurwa n’itegeko ryerekeye inshingano

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko umushinga w’itegeko ryerekeye inshingano ugamije gukemura ibibazo bishingiye ku masezerano n’amakosa akorwa hagati y’abantu ubusanzwe bitakemurwaga neza mu nkiko.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ubwo yari yaje gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ibikubiye muri uwo mushinga w’itegeko, hagamijwe kuwunonosora.

Impamvu z’uwo mushinga harimo ko amasezerano, inshingano ziyakomokaho, inshingano zidakomoka ku masezerano nk’izikomoka ku bisa n’amasezerano, ku ikosa no ku bisa n’ikosa, ari ibintu bigira uruhare rukomeye mu mibanire y’abantu.

Kuba ibyo bintu bigira uruhare rugaragara mu mibanire y’abantu bituma hakenerwa amategeko yo kubigenga.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko ari ngombwa ko iryo tegeko rishyirwaho.

Yagize ati: “Muri buri gihugu uko abantu babanye habaho inshingano nyinshi, hari inshingano zikomoka ku masezerano hagati y’abantu barenze umwe, izikomoka ku bisa n’amasezerano, urugero nk’urukiko rutegetse ko uzishyura undi bisa n’amazerano kuko aba ari ugukorana hagati y’abantu kuba kwategetswe n’urukiko ndetse n’amakosa aba yagenderewe cyangwa atagenderewe, ni bya bindi umuntu akora ariko bikagira ingaruka ku bandi.”

Itegeko rizagena ikosa n’igisa n’ikosa

Dr Ugirashebuja yagize ati: “Ikosa ni iryo uba wagendereye, ufasha ibuye uteye ku nzu, ariko noneho tuvuge nk’uko wacukuye nk’umwobo ahantu ntabwo wari ugendereye ko hari umuntu uri bugwemo, ukawusiga urangaye, umwana akagenda akawugwamo,  ubwo icyo gisa nk’ikosa.”

Yongeyeho ati: “Hari ibyo wirengagije ntabwo wari ugendereye ko impanuka iba.”

Uwo muyobozi yavuze ko muri ayo mategeko yerekeye inshingano bizatuma umucamanza ahahera abara indishyi zishingiye ku cyatewe n’ikosa cyangwa n’igisa n’ikosa, bityo ibibazo bigahabwa umurongo.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yavuze ko uyu mushinga w’itegeko numara kwemeza ukaba itegeko uzakemura ibibazo byinshi, kuko ubusanzwe umucamanza yajyaga afata icyemezo ku busaze bw’igihe icyaha cyakozwe kiregerwa bitewe n’imanza afite ariko ntibise ahantu hose mu nkiko bityo ubu muri uwo mushinga byose bizashyira ku murongo.

Itegeko rizakemura ibindi bibazo bishamikiye ku masezerano

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta yatangaje ko uwo mushinga w’itegeko uzakemura ibibazo bijyanye n’amasezerano abantu bagirana.

Yagize ati: “Twari dufite itegeko rigendanye n’amasezerano muri rusange ryo mu 2011, ariko iryo tegeko riraza kuza muri uyu mushinga ku byerekeye amasezerano muri rusange.

Hari ibyo twavuze by’ubuhuza kuranga, iyijyanye no gucuruza izina rya kompanyi, ese mu mategeko cyangwa n’inshingano zigengwa n’iki?”

Igisa n’amasezerano ho Minisiteri y’Ubutabera yasobanuye ko muri iryo tegeko hazaba hagena ko umuntu wasezeranye n’undi gukodesha inzu ye ariko haba nk’ibiza bigasenya inzu nyir’ukuyikodesha akaba yakubaka aho yasenyutse yongera kubwira uwo yakodesheje akamusubiza amafaranga yakoreshe bikaba byitwa ibisa n’amazerano kuko ari ibikorwa bishamikiye ku masezerano.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Itegeko n° 45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano. Iryo tegeko rigenga amasezerano muri rusange ariko nta cyo riteganya ku masezerano yihariye ari mu ngeri zitandukanye cyangwa ku byerekeranye n’inshingano zidakomoka ku masezerano.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yasobanuye ko itegeko ryerekeye inshingano rizakemura ibibazo bijyanye n’amasezerano
Abadepite bafatanyije na Minisiteri y’Ubutabera gusesengura umushinga w’itegeko ryerekeye inshingano
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE