I Rukumberi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 14 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Rukumberi mu Karere ka Ngoma hashyinguwe imibiri 14 mu cyubahiro yabonetse.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 05 Gicurasi 2024 i Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu cyahoze ari Komini Sake mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994.
Mu kiganiro ku mateka ya Rukumberi kuva ibayeho kugera mu 1994 Jenoside itangira, Senateri Mupenzi George yavuze ko ku ngoma ya Cyami mu Gisaka aho Rukumberi iri hahoze hitwa ‘Umutamenwa’ bitewe n’ishyamba ryahabaga, abahatuye bari bunze ubumwe batahiriza umugozi umwe kuko u Rwanda rwahateraga ntirutsinde.
A baturage bo hirya no hino barahahungira n’inka kugeza ubwo ku ngoma y’umwami Mutara Rwogera habayeho akagambane ka Rushenyi watwaraga i Gisaka cya Mirenge bafatanya gusenya Bwiriri n’Umutamenwa.
Yagaragaje ko Abanyarwanda bahoze bumvikana ariko abakoloni baje mu Rwanda bazana amoko ndetse basenya ubumwe bw’Abanyarwanda ahubwo batoza urwango n’ivangura.
Senateri Mupenzi yavuze ko Rukumberi imeze nk’ikirwa bitewe nuko izengurutswe n’Umugezi w’Akagera, ikiyaga cya Mugesera na Sake. Ibyo byatumye mu 1962 ituzwamo Abatutsi bavanywe mu Bufundu, Gitarama n’ahandi.
Yavuze ko ari agace kakorewemo itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka itandukanye ariko by’umwihariko mbere ya 1994, ni agace katujwemo Abatutsi mu rwego rwo kubashyira ahantu hamwe hihariye kugira ngo bazicirwe hamwe bitagoranye ndetse no kugira ngo bazicwe n’isazi ya Tsetse yahabaga.
Umurenge wa Rukumberi ukikijwe n’ibiyaga bya Mugesera, Birira, Sake ndetse n’Umugezi w’Akagera, bikaba byarafashije Interahamwe kwica ibihumbi by’Abatutsi bari batuye muri aka gace.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagaritswe na RPA/FPR Inkotanyi, ubu abana barokotse bakaba ari abagabo kandi bahesha ishema igihugu n’ababyeyi babo batabarutse.
Mu buhamya bwa Mukakabare Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari utuye i Rukumberi, yavuze ko ababyeyi be, ba sekuru na nyirakuru n’abavandimwe batotezwaga ndetse bakicwa mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko yiboneye interahamwe zigura imihoro, amacumu n’ibindi bikoresho mu masoko, impapuro zajugunywaga mu nzira zanditseho amagambo atoteza Abatutsi ndetse mu minsi mikuru ngo bagirirwaga nabi ntibayizihize nk’abandi bakarara mu binani (ibihuru) ndetse n’inzu zabo bakazitwika.
Yavuze ko abakobwa b’Abatusi bagiye bafatwa ku ngufu n’interahamwe bagiye kuvoma no gutashya inkwi kandi ko mu mashuri abana b’Abahutu babateraga ubwoba ndetse bakababwira amagambo akomeretsa.
Mukakabare yavuze ko mu gihe cya Jenoside, abasore bageragezaga kurwanya ibitero byabateraga, abagore n’abakobwa bagacukura amabuye yo guha basaza babo ngo birwaneho no guhangana n’interahamwe ariko bikaba iby’ubusa kuko barwanaga n’umwanzi ushyigikiwe n’ubutegetsi.
Mukakabare yavuze ko yanyuze mu nzira y’inzitane ahungira mu rufunzo, mu kiliziya n’ahandi hatandukanye ariko ku bw’amahirwe agatabarwa n’ingabo z’Inkotanyi akiri muzima.
Yavuze ko umuryango we urimo nyina, abavandimwe, nyirarume n’umugore n’abana n’abaturanyi be bishwe.
Bwana Kabandana Callixte wari uhagarariye Umuryango Ibuka ku rwego rw’Iguhugu, yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari ku isonga hari Mutabaruka Sylvain wari Umudepite akaba yarigeze no kuba Burugumesitiri w’iyari Komine Sake, Pasiteri Birindabagabo Jean Paul wari uhagarariye impuzamatorero mu yahoze ari Komine Sake, Twahirwa François wigeze kuba Burugumesitiri wa Sake nyuma akaza kujyanwa gukora muri Perezidansi, Karegeya Augustin wari Perezida w’Interahamwe muri Sake, Rutayisire Ernest wari Burugumesitiri mu gihe cya Jenoside n’abandi.
Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuze mu nzira y’umusaraba harimo gutotezwa, gufungwa no kwicwa bazira kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Uhagarariye imiryango yashyinguye ababo ku Cyumweru, Annonciata Nyiratamba yashimye abarokotse Jenoside bakomeza kugira umuhate wo gushakisha amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati: “Abishwe barakubiswe, baratemaguwe, babayeho nabi ndetse bishwe urw’agashinyaguro bamburwa izina ariko ibyo byose barabyambuwe, dusigara tubita imibiri ariko ubu ni abacu. Igikorwa cyo gutuma abacu bagira izina, tukicara tukabibuka ndetse tukanabashyingura mu cyubahiro tubishimira Leta yacu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu icuraburindi ariko ingabo za RPA Inkotanyi zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu akaba ari igihugu kitagendera ku moko kandi kikaba giha buri munyarwanda wese amahirwe angana.

Ati: “Imyaka 30 irashize ubuzima butsinze urupfu, Politike mbi itandukanya abantu kugira ngo bamareho abandi kubera ubwoko bwabo yaratsinzwe; none ubu turi mu gihugu cyiza cy’amahoro, gitanga icyizere kuri buri wese bidashingiye ku bwoko bwe naho akomoka, idini, uko asa nuko areshya n’ibindi.”
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe na Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana na Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Hon. Gasamagera Wellars, Guverineri Pudence Rubingisa, abayobozi b’Akarere ka Ngoma, Abasenateri n’Abadepite, abagize Inama y’umutekano n’abandi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 42 500 hakaba hiyongereyemo indi 14 yashyinguwe.




