Isoko ry’inkambi y’impunzi ya Kigeme ryafashwe n’inkongi y’umuriro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Saa saba z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, isoko ry’inkambi y’impunzi z’abakongomani yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iyo nkongi yabereye ahari inzu z’ubucuruzi mu nkambi, mu Mudugudu wa Gakomo mu Kagari ka Kigeme mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepho yahamirije Imvaho Nshya ko ahafashwe n’inkongi y’umuriro ari hafi neza y’inkambi, aho impunzi ndetse n’abaturiye inkambi bakorera ubucuruzi butandukanye.

Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyateje inkongi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’inzego z’umutekano bihutiye guhumuriza impunzi.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga, ryihutiye kuzimya inkongi y’umuriro.

SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko kubera imiterere y’isoko ryo mu nkambi ya Kigeme ari yo yatumye inkongi igira ubukana.

Ati “Kubera imiterere y’inzu z’ubucuruzi zubakishije imbaho, byatumye inkongi igira ubukana”.

Polisi yemeje ko ntawatakarije ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro.

Ibicuruzwa byinshi byahatikiriye nk’uko polisi mu Ntara y’Amajyepfo ibitangaza.

SP Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, asaba abaturage kujya bahita batanga amakuru vuba mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Agira ari “Hari ubwo abantu babanza bakirwanaho bigatuma inkongi igira ubukana, ni byiza ko bajya bahita bahamagara kuko Polisi iba izi ubwoko bw’inkongi y’umuriro nyuma yo gutahura icyayiteje”.

Iyo turebye akenshi inkongi z’umuriro zituruka ku mashanyarazi aho usanga hamwe yubatse nabi.

SP Habiyaremye agaragaza ko hari usanga intsinga zaracitse zidapfutse cyangwa ubwoko bw’intsinga zakoreshejwe atari bwiza.

Polisi yasabye abaturage kugira ubumenyi bw’ibanze ku nkongi z’umuriro cyangwa bakegera Polisi ikabahugura.

Abaturage basabwa kugira ibikoresho bizimya inkongi z’umuriro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 17, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE