I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuva kuri uyu wa Mbere, bimwe mu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuziranenge ku Isi (ISO) biteraniye i Kigali mu nama yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge cyane cyane areba ibikorwa by’ubwoko bwisubiramo.

Hararebwa uko ibi byakorwa ariko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bitabangamiwe n’izi mpinduka. Ku ikubitiro ibihugu 40 birimo ibyo ku mugabane w’Afurika n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere ni byo byabanje guhura byungurana ibitekerezo ku mirongo migari byifuza ko byakwitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa by’ayo mabwiriza y’ubuziranenge.

Ni amabwiriza agamije guteza imbere ubukungu bwisubiramo burangwa n’ikodeshagurisha, kurondereza no gusangira biba byakozwe n’inganda, ibishaje bikavugururwa, bikanagurwa cyangwa bigasanwa.

Catherine Chevauché, Umuyobozi w’itsinda rya tekiniki ku ishyirwaho ry’ayo mabwiriza y’ubuziranenge mu kigo mpuzamahanga cy’Ubuziranenge ISO, avuga ko ibi biganiro bizamara icyumweru.

Asobanura ko bigamije guhuza amabwiriza y’ubuziranenge akoreshwa ku Isi yose ndetse n’ibyifuzo by’abatuye Isi muri iki gihe. Ati: “Impamvu y’aya mavugurura ni uko aho abatuye Isi hagabanuka aho kwiyongera, hari ibihugu bikoresha neza ibyo bifite ugereranyije n’ibindi.

Byari ngombwa ko habaho kuringaniza iyi mikorere kuko abantu bakomeje gukora uko bimeze uyu munsi, hari ibice by’Isi byaba bigana aharindimuka cyane cyane ibyo mu burengerazuba by’Amajyruguru ya Amerika”.

Ashimangira ko hari amasomo ibihugu bikize byakwigira ku biri mu nzira y’amajyambere kuko ngo impungenge zihari ari iz’uko ibihugu byateye imbere bihorana inyota yo gukoresha ibintu byinshi.

Aha agaragaza ko bidashoboka mu gihe Isi n’ibiyivaho bidafite ibihagije. Yagize ati: “Hari amakuru impande zombi zigomba gusangira yafasha kurondereza bike bihari ariko ntibiba byoroshye”.

Murenzi Reymond, Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe ubuziranenge, avuga ko iyi nama igomba no kugaruka ku bitekerezo by’abahagarariye ibihugu by’Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo bitazagirwaho ingaruka n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Yagize ati: “Twabanje kuganira ku mabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo turebe uko twashyiramo ibitekerezo byacu kuri ayo mabwiriza arimo gukorwa.

Ikindi nuko mu Rwanda by’umwihariko iyi nama, twayigizemo uruhare mu gutegura no mu gushyiraho imirongo ngenderwaho Isi yakagombye kuba yitaho”.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) buvuga ko ari ubwa mbere inama nk’iyi, ibereye ku mugabane w’Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Reymond yavuze ko ari ubwa mbere inama nk’iyi ibereye ku mugabane w’Afurika
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE