I Arusha hari kumvwa urubanza DRC yarezemo u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Gashyantare 2025, kugeza ejo tariki ya 13 Gashyantare 2025, Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu rukorera i Arusha muri Tanzania, (ACHPR) ruri kumva urubanza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) yarezemo u Rwanda.
Bimwe mu birego DRC ishinja u Rwanda harimo kuvogera ubusugire bwayo no guhutaza uburenganzira bwa muntu.
Itsinda ry’ababuranira u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, babwiye urukiko ko rudafite ububasha bwo kuburanisha ibi birego kandi ko icyo gihugu kigamije guhunga inzira zo gukemura ibibazo byacyo.
Ku wa 21 Kanama 2023, nibwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze ibirego bishinja u Rwanda guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurenga ku masezerano agenga ikiremwamuntu n’ibindi birego bishingiye ku bukungu, imibereho myiza n’umuco.
Mu guhunga inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande mu Burasirazuba, Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira ku gihugu cyabo.
DRC yasabye Urukiko gutegeka Leta y’u Rwanda yahagarika inkunga rugenera M23 no gukura ingabo ku butaka bwayo ndetse rugatanga n’indishyi y’akababaro, mu gihe nta n’ibihamya bishimangira ibyo birego bihari.
Si ubwa mbere DRC ireze u Rwanda kuko muri Nzeri 2023 yatanze ikirego mu Rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ivuga ko u Rwanda ruvogera ubusugire bwayo.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rwamagana ibyo birego byose rushinjwa, ndetse rukagaragaza ko nta nkunga na nke ruha umutwe wa M23 kandi ko ibibazo bya DRC bakwiye kubyikemurira ubwabo batagize uwo babigerekaho.
Ibyo byemezwa n’umutwe wa M23 kuko na wo ntiwahwemye kugaragaza ko nta nkunga n’imwe uhabwa n’u Rwanda ko ahubwo intwaro bakoresha zituruka mu bushobozi bwa Leta ya Congo aho ingabo zayo zizita ku rugamba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, mu bihe bitandukanye yamaganye kenshi ibirego bishinjwa u Rwanda n’amagambo y’urwango atangazwa kenshi na Perezida Felix Antoine Tshisekedi.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rutazinumira ahubwo ruzakomeza kwamagana ihohoterwa riri mu Burasiraba bwa Congo, yamagana n’imvugo za Perezida Tshisekedi washinje u Rwanda kwimurira abaturage barwo muri Congo.
Yagize ati: “Ntabwo byumvikana kuvuga ko abaturage b’u Rwanda bava mu gihugu cy’amahoro bakajya mu Karere k’intambara, aho abasivili bahura n’ihohoterwa rya buri munsi n’itotezwa rishingiye ku moko bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu magana ikorera muri ako gace, irimo Wazalendo, ndetse n’uwaba Jenosideri wa FDLR iterwa inkunga na Leta ya RDC”.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite inshingano zo kurinda no kubungabunga ubuzima n’uburengazira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Yagaragaje ko imvugo zihembera urwango n’ivanguramoko bikomeje kuba iturufu y’abanyepolitiki ba Leta iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kandi ibikorwa by’ivanguramoko, itoteza, ifunga, n’ubwicanyi bikomeje kuba akamenyero.
Kuba umutwe wa FDLR na wo ukorana byeruye n’ingabo za DRC (FARDC), na byo ngo bibangamiye ubusugire umutekano w’u Rwanda.
Ahamya ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23, ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanyekongo ubwabo, kandi u Rwanda rutazongera kwemera ko ikibazo cya RDC cyambuka imbibi kikaza ku butaka bwarwo.
Ni mu gihe abayobozi ba DRC mu nzego zitandukanye na bo batahwemye gutangaza ku mugaragaro ko bafite intego yo gutera u Rwanda bagakuraho ubuyobozi buriho.
Ubushotoranyi bwa DRC ku Rwanda bwagaragaye inshuro irenze imwe kuko yagiye igaba ibitero mu bihe bitandukanye ndetse muri Kanama 2024, umusirikare wa DRC yarashe amasasu menshi ku butaka bw’u Rwanda ariko ntiyagira uwo yica cyangwa ngo akomeretse.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2022 indege y’intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Muri Mutarama 2025, ingabo za Leta n’indi mitwe bafatanyije barashe amasasu agwa ku butaka bw’u Rwanda ubwo bari bahanganye n’umutwe wa M23, yica abaturage 16 abandi bakomereka mu Karere ka Rubavu ahangiritse n’ibikorwa remezo.


