Huye: Yinjiza miliyoni 4 Frw buri mwaka ayakesha ubuhinzi bw’avoka

Uwamwezi Gloriose ni umuhinzi w’avoka wabigize umwuga wo mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye, avuga ko yinjiza miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda abikesha umusaruro wazo yohereza mu mahanga.
Ni ubuhinzi ukorera kuri hegitari 3, avuga ko bumaze kumuteza imbere we n’umuryango we akaba asagurira n’abaturanyi ndetse akanabigisha guhinga icyo gihingwa bityo bakihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Ni ubuhinzi yatangiye mu 2016, ahereye ku biti 400 nyuma aza kubwagura bugera ku biti 800.
Uwamwezi avuga ko igitekerezo cyo gihinga avoka bya kinyamwuga avuga cyaje nyuma yo kubona benshi batazihinga nyamara zikenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi zifite n’isoko dore ko muri ako Karere ka Huye yari yumvise ko biteganyijwe ko hazatangizwa uruganda rutunganya avoka.
Ati: “Ndavuga ngo urwo ruganda najya ndugemurira izo nejeje ni muri urwego natekereje guhinga ziriya avoka.”
Uwo muhinzi avuga ko n’ubwo igitekerezo cyo gushinga uruganda kitashyizwe mu bikorwa ariko atabuze isoko ko ahubwo irihari atarihaza. Kuri ubu avoka yeza azohereza mu mahanga.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itatu ntangiye ubu buhinzi natangiye kubona umusaruro, ubu nkorana na kompanyi izohereza mu mahanga.”
Yongeyeho ati: “Umusaruro ni mwiza niba nshobora kurihira amashuri abana banjye, urumva ko bimeze neza kandi ndi umupfakazi nta yandi mafaranga nari mfite.”
Avuga ko uwo mushinga ari wo yitezeho ko umubera amasaziro meza kuko abana batatu abasha kubarihira kandi andi mafaranga avuye muri izo avoka agatunga umuryango.
Ati: “Niba mbasha kubona miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, uwo musaruro njyewe numva unyuze”.
Uwo muhinzi avuga ko yamaze kwagura ubuhinzi bwe yongeraho higitari eshatu, biturutse ku musaruro abona mu buhinzi bw’avoka yatangiye mbere.
Ni umuhinzi wahaye akazi abaturanyi be kandi anabatoza kugira umuco wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa.
Yagize ati: “Narebye abatishoboye kurusha abandi badafite aho bahinga ndababwira ngo nibihingiremo kuko ifumbire mba nayishyizemo, bagahingamo ibishyimbo na soya, urumva ko bifite akamaro.”
Yongeyeho ati: “Mbaha n’akazi kuko hari abakozi batanu bahoraho. Hari n’abafungutse kuko ngitera bwa mbere abaturage begereye hano mpinga buri wese namuhaye ibiti bibiri ngo agende atere ntibabiha agaciro. Uyu munsi aho natangiriye gusurura, imodoka iraza igaparika, bamwe babibonye batangiye kugira ishyaka. Ubu iyo ngiye kongera gutera izindi avoka, umuturage muha igiti kimwe, najya no kugurisha nkanamugurishiriza.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric avuga ko buri muntu wese akwiye kwihatira guhinga ibyamuteza imbere haba mu kwihaza mu biribwa ndetse akanasagurira amasoko.
Akomeza asaba abaturage kugira uruhare muri iyo gahunda yo kwihaza mu biribwa haba mu guhinga imbuto n’ibindi bihingwa bifasha mu guhangana n’inzara.
Yagize ati: “Niyo waba ufite ahantu hato gute, tera igiti kimwe, icyo giti ni icyawe, ariko nicyera za avoka nyinshi, cyangwa imyembe, amatunda, ugaburire umuryango wawe. N’umuturanyi kugira ngo arusheho kurya indyo iboneye kandi yuzuye.”
Uwo muyobozi yashishikarije abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa haba ku muhanda, mu mirima n’ahandi kugira ngo bikomeze bifashe mu kwiteza imbere no kwihaza mu biribwa barwanya imirire mibi.
Kugeza ubu mu Rwanda ingo 20,6% ntabwo zihagije mu biribwa. Mu gihe abana 33% bari mu mirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye.
Ni muri rwo rwego MINAGRI iri mu bukangurambaga bwahariwe gukangurira abaturage kwihaza mu biribwa aho bwatangiye tariki ya 16 Ukwakira bukazageza tariki ya 15 Ugushyingo 2024.
Ni mu gihe ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira ari bwo u Rwanda ruzizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku Isi, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka, gusa buri gihugu kigahitamo itariki kizihizaho bitarenze tariki ya 30 Ukwakira.


