Huye: Ingo mbonezamikurire zafashije abana gukura mu bwenge n’ababyeyi bakora batuje

Bamwe mu babyeyi basiga abana babo mu rugo mbonezamikurire Rera neza mubyeyi rikorera mu Mudugudu w’ Umuyange mu Mutrenge wa Karama mu Karere ka Huye bishimira ko abana babo baba bitaweho kandi bafite umutekano nabo bagakora imirimo yabo ya buri munsi batekanye.
bavuga ko rwabafashije gukora imirimo ibaha amafaranga ku buryo binyuze mu itsinda bishyiriyeho, batangiye kwiteza imbere.
Mukeshimana Ange Lucie avuga ko umwana akigira imyaka 2 yamuzanye ku irerero ry’Umudugudunwabo bimufasha kujya mu mirimo ye atuje.
Yagize ati: “Mbere najyaga guhinga mpetse umwana mfite n’undi ariko aho amarerero aziye byaramfashije najyaga guhinga ngasanga birangora, ariko aho amarerero aziye umwohereza uzi ko umutekano we wizewe nta kibazo ababyeyi bahari bamukurikirana.”
Yongeyeho ati: “Iyo uvuye mu mirimo yawe mu murima uba uzi neza ko isaha yo guhingura uhura n’umwana cyangwa se ukajya kumutora ariko uzi ko yanyweye igikoma nta kibazo, bitworohereza gukora I mirimo.yacu cyane cyane ubuhinzi kuko akenshi mu cyaro dukora ubuhinzi.

Mukaburindwi Joselyne uhagarariye irerero, yasobanuye icyo amarerero amariye abana, ababyeyi na we ubwe.
Ati: “Irerero rifasha abana bakura neza mu gihagararo, mu mibanire n’abandi mu bwenge no mu mbamutima, baba bakangutse naho ku mubyeyi azana umwana akajya mu mirimo ye nta kibazo afite umwana tukamucunga neza tukamumeyera ubuzima, isuku, imirire kandi hari impindika ku bana umwana wageze mu irerero usanga atandukanye n’uratararigezemo usanga batinyutse, bisanzuye, akangutse mu bwenge.”
Yongeyeho ko rifasha ababyeyi bagakora batuje ndetse na we agakemura ibibazo by’umuryango akabonera abana amakaye n’amakaramu duhembwa nk’abarezi bahagarariye abanda amafaranga y’u Rwanda 20 000 ku kwezi naho umurezi wigisha ahembwa 15 000.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye Rwahama Jean Claude muri LODA yagarutse ku biba bisabwa mu ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Ati: “Urugo ruba rugomba kubamo abana bari hagati y’icumi na cumi n’abatanu, kubera ko byakorohera ubarera kubitaho neza, ikindi mu ngo ntihaba ari hanini muri rusange.
Abarezi bagomba kuba ari 7 bafite ubakuriye. Bagakora amasaha 6 mu cyumweru kandi bakakuranwa kandi mu gihe cy’umwaka wose abana baba bagomba gukutikiranwa.”
Abana bahabwa ifunguro iyo bari mu irerero mu kubungabunga imirire ye, buri kagari gasabwa kugiraingo 4 cyangwa 5 bitewe n’imiterere yako.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata yashimangiye ko amarerero yafashije abaturage ndetse n’abana.
Ati: ‘Icya mbere amarerero yafashije abana kuko mbere umwana wasangaga yasigaye mu rugo yahohotewe, nta suku afite, nta kinyabupfura afite, ku ruhande rumwe hajemo ikinyabupfura ku bana, umutekano ku bana, hazamo uburezi n’uburere, amarerero afasha gukangura ubwonko bw’umwaba akazajya mu ishuri hari intambwe amaze kugeraho mu myumvire.”
Yakomeje asobanura ko ku babyeyi barerera mu marerero, mu ngo mbonezamikurire hari icyo bibinjiriza, umurezi bimuteza imbere kandi akagira n’icyo yinjiza. Ku bayobozi bituma twumva ko uwo mutekano, uko kwigira hari icyo byoroshya kuko muri kwa kwigira abantu bahindura imyumvire, abaturage barakora, bakigira, hagakorwa ubuvugizi ku byo ataragerahoi agikeneyemo kunganirwa.
Mu bigo mbonezamikurire y’abana bato, bahafatira ifunguro ryuzuye, bakiga ibingtu bitandukanye bikanguira ubwonko ndetse bakanidagadura bakina imikino itandukanye.

