Huye: Ibagiro ryatumye bacika ku kubagira ingurube mu rutoki

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhashya bahamya ko batakibagira Akabenzi mu rutoki, kuko bubakiwe ibagiro rito rya kijyambere ry’ingurube bigatuma inyama ziba zujuje ubuziranenge.
Ni ibagiro ryubatswe n’umushinga PRISM (Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets), ugamije guha abaturage batishoboye amatungo magufi, kugira ngo bikure mu bukene ndetse ukanubaka ibikorwa remezo bifite aho bihuriye n’ubworozi.
Ni muri urwo rwego hubatswe ibagiro rito ry’ingurube mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ruhashya, abatuirage bakaba bavuga ko ryabafashuje kubona uburyo bwiza bwo gutunganya inyama z’ingurube (akabenzi).
Uzaribara Joseph, yavuze ko ibagiro ry’ingurube ryubatse mu Murenge wa Ruhashya ribafasha gutunganya neza inyama z’ingurube, zikanapimwa kuko batakibagira mu rutoki.
Yagize ati: “Ibagiro riri mu Murenge wa Ruhashya, mu Kagari ka Karama, Umudugudu wa Nyakigezi, ryagize umumaro kuko mbere bakibagira mu rutoki hari n’ubwo wasangaga inyama zidapimye, ariko ubu zirapimwa.”
Yagarutse ku kuba ingurube zitegurwa neza kubagwa bitandukanye na mbere.
Ati: “Ingurube zizanwa hano zikahamara Umunsi 1 cyangwa 2, kugira ngo zibe zitegurwa, zihabwa amazi umunsi umwe mbere y’uko zibagwa. Iri bagiro ryadufashije kuzuza ubuziranenge bw’inyama.
Yongeyeho ati: “Iri bagiro ryaduciye kujya kubagira mu bigunda. Tubona ko hano ku ibagiro inyama ziba zujuje ubuziranenge kuko zirapimwa.”
Uwimana Beata ugura ingurube hanyuma akazigurisha avuga ko bitemewe kubagira mu ngo kandi ntawukibagira mu rugo.
Ati: “Iri bagiro ryatumye tuza kubagishiriza hano ingurube kuko ntawukibagira ahantu hatazwi kandi hano ku ibagiro inyama ziranapimwa, ziba zujuje ubuziranenge.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga PRISM mu Karere ka Huye, Bugingo Jean de Dieu yavuze ko muri ako gace hakorerwa cyane ubworozi bw’ingurube.
Yagize ati: “Urabibona ko muri aka gace ka Save hakunze kuboneka ubworozi bw’ingurube. Ni agace kabamo ingurube nyinshi. Iri bagiro ryubatswe muri Gicurasi 2022 hagamijwe ko aborozi babona uburyo bwo kugira ngo umusaruro w’inyama zivuye kuri izo ngurube ubashe kugera ku isoko ufite ubuziranenge, uburyo bwashobokaga ni ibagiro ryo kuri uru rwego.”
Yakomeje asobanura ko ibagiro rifite ubushobozi bwo kwakira ingurube 49 ku munsi zabazwe kandi bryaciye kubagira mu rutoki.
Yagize ati: “Iryo bagiro ryatumye abaturage babagiraga mu rutoki babireka baza ku ibagirro bikaba bifasha kubona inyama zujuje ubuziranenge.
Ibagiro rituma ubuziranenge bw’ingurube zihabagirwa bwizerwa ndetse ntihanyerezwe imisoro kuko ukusanya imisoro aza ku ibagiro akareba mu gitabo hanyuma ingurube zigasorerwa.”
Umushinga PRISM umaze kubaka amabagiro y’ingurube mu Turere 10 kuri 15 ukoreramo. Yubatswe muri Burera, Gicumbi, Huye, Karongi, Musanze, Nyamagabe, Nyamasheke, Ruhango, Rulindo na Rutsiro.
PRISM ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
