Huye: Hifuzwa ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahabwa akazi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abarereye n’abize mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona riherereye i Ngoma mu Karere ka Huye, ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bavuga ko hakenewe ubuvugizi ku barangiza amasomo, kugira ngo babone akazi cyangwa babashe kwihangira imirimo, kubera ko usanga iyo barangije kwiga birangira basubiye mu miryango yabo aho batabona icyo gukora.

Karangwa Felix ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wize muri iri shuri avuga ko hakwiye ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barangiza kwiga amashuri yaba mu myuga no mu yandi mashami, kugira ngo bajye babona icyo gukora.

Ati: “Nize muri iki kigo ndangiza mu myuga ububaji, gusa nubwo jyewe mfite akazi, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bari kurangiza kwiga bagasubira mu miryango yabo mu bwigunge, muri make hakenewe ubuvugizi kugira ngo bajye bafashwa kubona akazi cyangwa kwihangira umurimo.

Uwamariya Josephine umubyeyi ukomoka mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save avuga ko afite umwana wafashijwe n’iki kigo kwiga imyuga gusa nubwo yarangije kwiga ubu yicaye mu rugo ku buryo akeneye ubufasha bwo kubona icyo akora.

Ati: “Umwana wanjye w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yafashijwe n’iki kigo kwiga ururimi rw’amarenga anarangiza kwiga, gusa kubera ubushobozi buke bwanjye ari mu rugo aricaye ntacyo akora, ku buryo icyo nasaba ni ubuvugizi kugira ngo abe yabona akazi ko gukora cyangwa afashwe kwihangira umurimo.”

Ku uruhande rwa Mery Maina umuyobozi mu mushinga HANGA AKAZI (HA), uterwa inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), avuga ko Ibi bibazo bigaragazwa n’abize ndetse n’ababyeyi barereye mu kigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kiri i Ngoma, ari byo byatumye hajyaho gahunda y’ubukangurambaga yo gushishikariza abikorera ndetse n’abandi bafite akazi kudaheza abafite ubumuga bakajya babaha akazi kimwe n’abandi.

Ati: “Ibibazo twumvise bitangazwa n’ababyeyi ndetse n’abize muri iri shuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ni byo byatumye HANGA AKAZI ishyiraho ubukangurambaga bwo gushishikariza abikorera ndetse n’abandi bafite akazi kujya batanga akazi no ku bafite ubumuga, ko nabo iyo bakagezemo bagakora neza kandi twizeye ko bizakunda kuko turi kubukora dufatanyije n’imiryango itandukanye irimo n’iyabafite ubumuga.”

Iryo shuri ryigisha abafite ubumuga, rikaba kuri ubu rifite abanyeshuri biga mu mashuri abanza bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri 87, hakaba n’abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagera kuri 28 biga mu mashuri yisumbuye aho bigana n’abandi banyeshuri muri ya gahunda ya Leta y’uburezi budaheza, ishuri rinafite n’abandi bafite ubumuga biga imyuga batabashije gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe abafite ubumuga Kayitare Costante avuga ko ku ruhande rw’akarere hari icyo bakora ngo bafashe abafite ubumuga barangiza muri iri shuri akanakangurira abikorera na bo gutanga akazi ku bafite ubumuga babigira ibyabo.

Ati: ” Nk’Akarere ka Huye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barangije muri iki kigo hari abo twamaze gutera inkunga ubu bafite koperative y’abadozi b’imyenda. Rero icyo nasaba abikorera na bo nibabigire ibyabo bamenye ko gutanga akazi ku muntu ufite ubumuga agakora neza kandi aba afite n’ubuhanga n’ubushobozi bwo kukitaho.”

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nzeri 21, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE