Huye: Hasojwe amarushanwa ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, kuri Sitade ya Kamena iherereye mu Karere ka Huye, habereye imikino ya nyuma y’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bagabo ndetse n’abagore, yari agamije kongerera ubumenyi abaturage kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Ni amarushanwa, yateguwe n’Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), ku bufatanye na GIZ, Ikigo nterankunga cy’Abadage, Intara y’Amajyepfo n’uturere tuyigize.

Mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Ngoma yari ihagarariye Akarere ka Huye yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Kaduha yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe, ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka yari ihagarariye Akarere ka Kamonyi, yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Busasamana yari ihagarariye, Akarere ka Nyanza ku mukino wa nyuma, ibitego 2-0.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye umufatanyabikorwa, APEFA kuba yarabashije gukora ubukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’.

Ati “Turashimira umufatanyabikorwa APEFA, kuba yarazanye ibyishimo mu baturage bacu kubera iyi mikino. Aya marushanwa yafashije cyane abaturage bacu kugira ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kumenya uruhare rwabo.”

Yasabye abaturage kurushaho kwita ku kubungabunga ibidukikije, batera ibiti, birinda kubisarura biteze, gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bacukura imirwanyasuri ndetse no gukoresha Imbabura zigabanya ibicanwa.

Cyeza Beatrice, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije, wari uhagarariye Minisitiri, yagize ati “Ubutumwa dufite uyu munsi, ni ukubibutsa kurengera ibidukikije ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, yashimiye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’ab’Uturere twose tw’Intara, ku mikoranire myiza ari nayo yatumye intego y’uyu mushinga igerwaho.

Nzabonimpa akaba yashimiye umufatanyabikorwa GIZ, kuba yarateye inkunga uyu mushinga, aboneraho kuyigaragaza ko hakiri n’ibindi bice by’igihugu na byo bikeneye ubu bukangurambaga kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’.

Ati “Turasaba umufatanyabikorwa wacu, GIZ ko yadufasha kwagura ibi bikorwa no mu zindi Ntara cyane cyane mu Burengerezuba, hakunze kwibasirwa n’ibiza, Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Intara y’Iburasirazuba yo igenda yibasirwa n’ubutayu.”

Markus Maier, Umuyobozi wa Porogarame muri GIZ, yashimiye APEFA, ku bukangurambaga yakoze mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo.  

Yagize ati “Ndashimira APEFA kuba yarahisemo gukora ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, buhuriza hamwe abantu benshi kandi ndizera ko bizatanga umusarururo bityo intego y’umushinga ikaba yaragezweho.”

Aya marushanwa yari yatangiriye ku rwego rw’Imirenge, abera mu Turere twose (8) tugize Intara y’Amajyepfo, yatangijwe ku mugaragaro, tariki 10 Gicurasi 2024.

Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahawe imidali ya zahabu n’igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700.

Ni mu gihe ikipe zabaye iza kabiri zahawe imidali y’umwanya wa kabiri ndetse na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

Mu gusoza iyo mikino byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Cyeza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije ndetse n’abayobozi bose b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE