Hongiriya yirengagije ICC yakira Benjamin Netanyahu

Minisitiri w’Intebe wa Hongiriya Viktor Orban, yasobanuye neza ko Igihugu cye kitazubahiriza umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ( ICC) wo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu.
Netanyahu yerekeje muri Hongiriya mu ruzundiko rw’iminsi ine yirengagije icyemezo cya ICC cyo kumuta muri yombi kubera ibyaha ashinjwa by’intambara yakoreye muri Gaza.
Hongiriya nk’umunyamuryango wa ICC, isabwa gufata no gutanga umuntu wese washyiriweho impapuro zimuta muri yombi icyakora Viktor Orban yasobanuye ko icyo cyemezo kuri Netanyahu kitazubahirizwa.
Biteganijwe ko Netanyahu ahura na Orban i Budapest ku mugoroba w’uyu wa Gatatu. Barasobanurirwa gahunda yose uko iteganijwe ariko nanone bagaruke no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi.
Uru rukaba ari urugendo rwa kabiri Netanyahu akoreye mu mahanga kuva ICC yatanga impapuro zo kumuta muri yombi n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant.
Urukiko rw’ i La Haye rwanenze icyemezo cya Hongiriya cyo kwanga ko Netanyahu atabwa muri yombi ndetse Umuvugizi warwo Fadi El Abdallah, yavuze ko atari ngombwa ko abanyamuryango ba ICC bima agaciro ibyemezo byayo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje ko Fadi yavuze ko ibihugu by’abanyamuryango bifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyemezo byayo.
ICC yatanze impapuro zo guta muri yombi abo bagabo nyuma yo gusuzuma impamvu zifatika zemeza ko Netanyahu na Gallant, bagambiriye kubuza abaturage b’abasivili muri Gaza kugera ku bintu by’ibanze bituma bibaho.
Ibyo birimo ubuvuzi, amazi n’amashanyarazi ariko Isiraheli ivuga ko ibyo birego byose bishingiye ku mpamvu za politiki bidafite ishingiro.