Hezbollah yihimuye kuri Isiraheli iyigabaho ibitero biremereye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024, Hezbollah yarashe mu majyaruguru ya Isirahelli ikoresheje ibisasu bya roketi bigera ku 140, nyuma y’umunsi umwe gusa umuyobozi wa Hezbollah Hassan Nasrallah, yiyemeje kwihorera kubera igitero Isiraheli iherutse kubagabaho.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko ibisasu bya roketi byaje nyuma ya saa sita byibasiye agace kangiritse kari hafi y’umupaka na Libani.
AP News yatangaje ko nyuma y’ibyo Isiraheli yatangaje ko yagabye ibitero hirya no hino mu majyepfo ya Libani byibasiye ibikorwa remezo bya Hezbollah ariko nta bisobanuro bwatanzwe ku byangiritse.
Hezbollah yo yavuze ko ibitero byayo byibasiye ahantu henshi ku mupaka wa Katyusha, ahari ibirindiro byinshi by’ingabo zirwanira mu kirere n’ahandi.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko misile 120 zarashwe mu turere twa Golan Heights, Safed na Galileya.
Igisirikare cyavuze ko abashinzwe kuzimya umuriro barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bazimye inkongi z’umuriro zatewe n’ibyaturitse.
Ariko nanone ntihatangajwe niba izi roketi hari abo zakomerekeje cyangwa zishe.
Izindi misile 20 zaguye mu duce twa Meron na Netua, kandi nyinshi zaguye ahantu hagari, gusa ingabo zatangaje ko nta wakomeretse.
Hezbollah yavuze ko ibisasu bya roketi byarashwe mu rwego rwo kwihimura ku bitero bya Isiraheli yagabye ku wa Kabiri no ku wa Gatatu ku midugudu no mu ngo ziri mu majyepfo ya Libani, byatumye abantu 20 bahasiga ubuzima abandi ibihumbi barakomereka.
Hezbollah na Isiraheli barasana hafi ya buri munsi kuva ku ya 8 Ukwakira umwaka ushize, nyuma y’umunsi hatangiye intambara hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas, gusa ibitero bya roketi byo kuri uyu wa Gatanu ngo byari biremereye kuruta ibisanzwe.
Ejo ku wa Kane, Nasrallah yarahiriye gukomeza kugaba ibitero bya buri munsi kuri Isiraheli nubwo muri iki cyumweru yangije ibikoresho byayo by’itumanaho, ibyo Nasrallah yise ‘igihombo gikomeye’.
