HEC yagaragaje ibibazo byugarije kaminuza zo mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (HEC), bwagaragaje ko mu mashuri makuru na kaminuza byo mu Rwanda hari ibibazo birimo imiyoborere idahwitse n’imicungire mibi y’umutungo.
Byagarutsweho na HEC mu nama yayihuje n’abahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza zigenga kuri uyu wa 18 Kanama 2022.
Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, yatangaje ko ikibazo gikomeye mu mashuri yo kuri uru rwego ari imiyoborere n’imicungire mibi y’amafaranga.
Yagize ati: “Ikintu gikomeye ku ishuri ni imiyoborere n’imikoreshereze y’amafaranga. Iyo ufite ubuyobozi butameze neza, n’amafaranga uyakoresha mu bindi.
Iyo udahembye abarimu ntabwo ushobora kuzabona umunyeshuri wize neza. Ni ukuvuga ngo ni uruhererekane”.
Umuyobozi wa East African University Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abayobozi ba za Kaminuza mu Rwanda, Prof. Kabera Callixte, yavuze ko kubaka ireme ry’uburezi bisaba amafaranga menshi.
Ati: “Ibikorwa remezo birahenze cyane cyane kuri za kaminuza zigitangira; nka internet ni ikintu twese turi gukenera cyane kandi igiciro cyayo kiracyari hejuru cyane ugereranyije n’ubwinshi bw’abayikeneye muri za Kaminuza. Habaye uburyo Leta yatera inkunga byakoroha”.
Akomeza avuga ko amasomo mbonezamwuga ahenze cyane.
Kuri we asanga ibigo nterankunga nka Banki y’Isi n’indi miryango mpuzamahanga, bikwiye koherezwa no muri Kaminuza zigenga. Ati: “Icyo gihe ireme ryaba ari rimwe mu mashuri yose”.
Mu Rwanda habarirwa kaminuza n’amashuri makuru yigenga agera kuri 27 arimo 14 y’imbere mu gihugu na 13 akomoka mu mahanga.