Hateguwe iserukiramuco ry’urwenya ‘Caravane du rire’ rizabera mu bihugu 3

Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Caravane du rire’ rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri, aho kuri iyi nshuro rizazenguruka mu Rwanda, i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rizwiho guhuriza hamwe abanyarwenya b’amazina akomeye mu gusetsa.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Micheal Sengazi umunyarwenya uri gutegura iri serukiramuco yavuze ko rizabera mu mijyi itatu ariyo Bukavu, Kigali ndetse na Bujumbura taliki ya 15 na 16 Ukuboza 2022.
Ati ‘Ni iserukiramuco rigiye guhuza ibitaramo byari bisanzwe bifite amazina akomeye mu Karere nka Kigali International Comedy Festival ritegerejwe mu Rwanda, Buja Lol igitaramo kimaze kumenyerwa i Bujumbura na Festival zero palemik, Iserukiramuco risanzwe ribera i Bukavu.’
Yavuze ko kubera icyorezo cya Covid-19 cyangije byinshi ku Isi, na bo cyabakomye mu nkokora bituma bamara imyaka ibiri badategura iri serukiramuco.
Caravane du Rire ni Iserukiramuco riba ryitezweho kuzamura impano nshya, ndetse no kwigira bamaze ku baka amazina mu gutera urwenya batandukanye baba baritumiwemo.
Mu 2019 ni bwo bwa mbere habaye iri serukiramuco ryahuje abanyarwenya barimo Clapton Kibonge , Joshua na Lindy Johnson na TSI TSI Chiumya bo muri Afurika y’Epfo, Michel Gohou, Oumar Manet, Joyeux Bin Kabodjo na Kigingi w’i Burundi.