Hateguwe igitaramo kigamije kuganura impano nshya muri gakondo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Hateguwe igitaramo cyiswe ‘Umuganura gakondo festival’ kigamije gufasha Abanyarwanda kwishimira umusaruro w’ibyo bagezeho ariko kandi banaganuzwa impano nshya mu njyana gakondo.

Ni igitaramo cyateguwe na Mustafa Kiddo ku bufatanye na Kigali Universe, mu rwego rwo gufasha abantu kwishimira ibyo bagezeho banahiga imihigo mishya.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, Mustapha Kiddo, yavuze ko bahisemo gukora icyo gitaramo kugira ngo bafashe Abanyarwanda kuganura bumva umuziki, banaganuzwa impano nshya muri iyo njyana.

Yagize ati: “Twagiteguye hagamijwe guha umwanya abantu, wo kwishimira ibyo bagezeho bafite byinshi bishimira mu buryo bw’umuganura twifuje kubaha aho gutaramira.”

Ni igitaramo kizataramamo abahanzi barimo Cyusa Ibrahim, Indashyikirwa gakondo, Munganyinka Aluette hamwe na Mpano Layan  uri mu bahanzi bakizamuka.

Mustapha avuga ko kuba igitaramo kigamije kuganura bavanze abahanzi bamaze igihe mu muziki bagashyiramo na Mpano Layan mu rwego rwo kuganura indi mpano irimo gutanga icyizere muri gakondo.

Ati: “Impamvu twongeyemo Mpano Layan, ni mu rwego rwo gushyigikira abakiri bato gukora injyana gakondo.”

Twahisemo gufata abakuru twongeraho Mpano Layan kugira ngo twereke Abanyarwanda ko umwaka utaha hazaba hari undi muhanzi wo kwitega ntibitandukanye no kuba turimo kwishimira intambwe gakondo igezeho.”

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Umuganura gakondo Festival’ kizaba tariki 03 Nyakanga 2025 kikazabera muri Kigali Universe kugira ngo naho habe igicumbi cya gakondo nkuko hasanzwe habera ibindi bitaramo.

Abarimo gutegura iki gitaramo kandi bavuga ko biteganyijwe ko kizatangira kare kugira ngo abantu bashobore gutaha kare kuko kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kizaba gitangiye.

Kwinjira ni ibihumbi 10 Frw ahasanzwe n’ibihumbi 20 Frw ku meza y’abantu 8.

Mpano Layan washyizwe mu bahanzi bazatarama mu ‘Umuganura gakondo festival’ afite indirimbo enye zirimo Uwabibonye, Ndaje ngusanga, Nkwihoreze na Urugo ni urukeye ari nayo yamenyekanyeho cyane.

Itsinda Indashyikirwa gakondo bazatarama mu gitaramo Umuganura gakondo Festival
Munganyinka Aluette na we azataramira abazitabira igitaramo cy’umuganura
Cyusa Ibrahim ari mu bahanzi bazafasha Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwishimira ibyo bagezeho baganura
Mpano Layan azaganuza abazitabira igitaramo Inganzo ye nko kubereka ko umwaka utaha afite byinshi byo kubaha
Mustapha Kiddo uri mu bateguye igitaramo avuga ko hagamijwe ko muri Kigali Universe haba urugo rwa gakondo kuko haberagamo ibindi bitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 30, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE