Hateganyijwe ubushyuhe busanzwe mu gice cya 2 cy’ukwezi kwa Kanama

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama hateganyijwe ubushyuhe busanzwe.
Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwinshi busanzwe mu kwezi kwa Kanama igice cya kabiri mu Rwanda.
Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2022 buri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 32 mu Rwanda.
Ubushyuhe bwinshi buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 29 na 32 buteganyijwe mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu Turere twa Bugesera na Ngoma n’igice gito cy’Akarere ka Nyagatare.
Ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 29 buteganyijwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi no mu bice byinshi bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo uretse ibice byo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati dogere Selisiyusi 23 na 26.
Mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Musanze, Ngororero, mu majyaruguru n’amajyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Burera, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu n’ibice bimwe by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 17 na 23.
Ubushyuhe bwo hasi (buke) buteganyijwe
Ubushyuhe bucye buteganyijwe ku masaha ya nijoro mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2022 buri hagati ya dogere Selisiyusi 09 na 17 mu Rwanda. Ahazakonja cyane hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 09 na 11 buteganyijwe mu bice by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu na Musanze.
Ibice byinshi bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru hiyongereyeho ibice bisigaye by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru hateganyijwe ubushyuhe buke buri hagati dogere Selisiyusi 11 na 13.
Ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 15 na 17 ni bwo bwinshi buteganyijwe ku masaha ya nijoro, bukaba buteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ubushyuhe buke buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe buke busanzwe mu kwezi kwa Kanama igice cya kabiri.
Imvura iteganyijwe Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2022, mu Rwanda hateganyijwe ibihe bisanzwe by’izuba mu minsi itanu ya mbere naho iminsi itanu ya nyuma ikazarangwa n’ibicu byiganje bizatanga imvura iri hagati ya milimetero 0 na 40.
Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 iteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Musanze, mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Gicumbi no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Akarere ka Nyagatare.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru no mu bice byinshi by’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare.
Ibice byinshi by’Intara y’Amajyepfo n’ahasigaye hose mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20.
Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe mu majyaruguru y’Uturere twa Gicumbi, Burera na Nyagatare no ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa ahandi hasigaye (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 0 na 30).
Iminsi izagwamo imvura iteganyijwe kuba iri hagati y’uminsi umwe (1) n’iminsi itatu (3) hagati y’italiki ya 15 na 19 Kanama 2022.
Umuyaga mwinshi uteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Kanama 2022 uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Bugesera, Gatsibo, Rulindo, Gakenke, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.
Ahandi hasigaye hose mu gihugu hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.
