Hateganyijwe imvura  nke  ugereranyije n’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe  igwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2022, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kugeza 31 ari nke ugereranyije n’ikigero cy’impuzandengo cy’imvura isanzwe igwa muri iki ghe.

Icyo kigo gikomeza kigaragaza ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 ni yo nyinshi iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyamasheke, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20 ni yo nkeya iteganyijwe muri iki gice ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Intara y’Iburasirazuba, mu bice by’Uturere twa Bugesera, Ngoma, Kirehe, Kayonza na Gatsibo.

Imvura izakomeza kugwa mu bice bimwe na bimwe ntigere hose icyarimwe cyangwa ngo igwe ku buryo bungana muri buri karere.

Hari ibice biteganyijwemo gukomeza kugwamo imvura nkeya. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Iburasirazuba, naho mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe ihagwa. (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri (2) n’iminsi itandatu (6). Amataliki ateganyijwemo imvura akaba ari taliki ya 21, 22 no kuva taliki ya 25 kugeza mu mpera z’ukwezi mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, mu gihe henshi mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba amataliki ateganyijwemo imvura ari 21 no kuva taliki ya 27 kugeza mu mpara z’ukwezi.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku byoko by’imvura byo mu karere cyane cyane ikiyaga cya Vigitoriya n’ishyamba rya Congo bizunganirwa n’imiterere ya buri hantu.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 10 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu Gihugu.

Umuyaga mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe bw’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi.

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 mu Rwanda.

Mu bice byinshi by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, amajyepfo n’uburasirazuba mu Ntara y’Iburasirazuba, uburasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

Mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira.

Ingaruka zituruka ku mvura nke harimo kubura amazi no kuma kw’ibihingwa ndetse n’izindi ziteganyijwe aho imvura itaguye neza mu bice byabanje kandi biteganyijwemo ko imvura izakomeza kuba nke.

Ingamba zo kubungabunga ibihingwa n’indi mirimo iri muri ibyo bice ikenera amazi zakoreshwa mu kunganira imvura nke ihateganyijwe.

Ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi nko gutwarwa kw’ibisenge by’inzu bitaziritse neza, kugwa kw’amashami n’amababi y’ibiti, n’izindi ngaruka zituruka ku mvura nk’urububa zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo guhangana no gukumira ibiza.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 21, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE