Hateganyijwe imvura iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo–Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2024 (kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe ko imvura izagabanyuka ugereranyije n’uko yari isanzwe igwa muri icyo gihe.
Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2024, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20. Imvura iteganyijwe izaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice (ikigero cy’impuzandengo kiri hagati ya milimetero 0 na 50).
Iminsi iteganyijwemo imvura iri hagati y’umunsi umwe (1) n’ibiri (2) cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu.
Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini ku miterere y’ahantu.
Uko imvura iteganyijwe
Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 20 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’uburengerazuba bw’Akarere ka Musanze na Nyabihu no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.
Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15 iteganyijwe henshi mu Turere twa Burera, Rutsiro na Nyamasheke, mu majyaruguru y’Akarere ka Rusizi na Ngororero, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe ndetse no mu bice bisigaye by’Uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.
Imvura iri hagati ya milimetero 5 na 10, iteganyijwe mu Turere twa Karongi naka Gakenke, mu bice byo hagati n’iby’amajyaruguru by’Akarere ka Nyamagabe, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu bice by’amajyepfo n’iby’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero no mu majyaruguru y’Uturere twa Rulindo na Gicumbi.
Imvura nke iri hagati ya milimetero 0 na 5, iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cya Kamena 2024.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe henshi mu gihugu uretse mu Karere ka Nyamagabe, mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba no mu bice bimwe by’Uturere twa Musanze na Burera hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kamena 2024 hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.
Mu karere ka Bugesera, mu gice cy’Amayaga, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kamonyi, mu kibaya cya Bugarama ndetse no mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.
Mu gice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.