Hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo–Rwanda) cyatangaje ko muri iki gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024, biteganyijwe ko hazagwa imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa.

Mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024, kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10, mu Rwanda hateganyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n’ibice bishize by’ukwezi kwa Nzeri, ikazaba iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 140. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’Imvura isanzwe igwa muri iki gice, ikaba izaranga itangira ry’imvura y’Umuhindo aho watinze gutangira.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8), ikaba iteganyijwe mu minsi 10 y’iki gice ukuyemo itariki ya 4 n’iya 5.

Imvura iteganyijwe

Ingano y’imvura iruta izagwa ahandi iri hagati ya milimetero 120 na 140 iteganyijwe mu majyaruguru y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke na Rutsiro no mu bice bito by’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Ahasigaye mu Ntara y’Uburengerazuba (uretse amajyepfo y’Akarere ka Rusizi), mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Gakenke, Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120.

Imvura nke iteganyijwe iri hagati ya milimetero 20 na 40 ikaba iteganyijwe mu bice bito by’Uturere twa Ngoma na Bugesera. Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’iminsi umunani, ikaba iteganyijwe mu minsi y’iki gice ukuyemo tariki ya 4 n’iya 5 Ukwakira 2024.

Umuyaga uteganyijwe

Umuvuduko w’umuyaga uteganyijwe gukomeza kwiyongera mu bice byinshi by’Igihugu. Hateganyijwe kandi umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda; umwinshi uteganyijwe cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 10 na metero 12 ku isegonda (reba ibara ry’umutuku) uteganyijwe henshi mu Karere ka Karongi na Rutsiro, no mu gice gito cy’Akarere ka Nyamasheke.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, mu bice bito bya Ruhango, Nyanza, Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Ngororero no mu bice bisigaye by’Uturere twa Rutsiro na Karongi.

Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uretse mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, bukazaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 18, nabwo bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe bwo hasi busanzwe.

Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi muri iki gice cya mbere, buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30 buteganyijwe henshi mu Ntara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Amayaga no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi.

Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, igice kinini cy’Akarere ka Nyabihu no mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kugabanyuka ugereranyije n’ibice tuvuyemo by’ukwezi kwa Nzeri.

Ubushyuhe bwo hasi, ahateganyijwe gukonja cyane ni mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Musanze na Nyamagabe no mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’Uturere twa Rubavu na Rusizi, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10.

Igice kinini cyo mu Mujyi wa Kigali, mu burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi na Ruhango no mu burengerazuba bw’Akarere ka Bugesera ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 16 na 18.

Bitewe n’ibiteganyijwe mu minsi 10 ibanza y’ukwezi k’Ukwakira, hari ingaruka zitandukanye ziterwa n’umuyaga mwinshi, ziteganyijwe muri iki gice henshi mu gihugu ariko cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hateganyijwe kandi ingaruka zishobora guturuka ku mvura igwa mu minsi ikurikiranye cyane cyane mu bice by’imisozi miremire.

METEO RWANDA irashishikariza abo bireba bose gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zaterwa n’umuyaga mwinshi ndetse n’imvura igwa iminsi ikurikiranye.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE