Hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (MeteoRwanda) cyatangaje ko muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2023, biteganyijwe ko hazagwa imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo cy’isanzwe igwa.

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2023, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31, mu Rwanda hateganyijwe gukomeza kurangwa n’ibihe by’imvura, aho imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya gatatu cy’Ukwakira (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi irindwi (7), iteganyijwe kugwa mu matariki atandukanye mu gihugu.

 Iminsi iteganyijwemo imvura mu gice cy’iburasirazuba ni tariki ya 22, 25, 26 na 27 mu gihe ahandi mu gihugu iteganyijwe tariki 21, 22, 23, 25, 26, 27 na 28.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’u Buhinde buri hejuru y’ikigero gisanzwe hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Uko imvura iteganyijwe kugwa

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Musanze na Burera, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru, no mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke; iteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Huye na Nyagatare n’ibice bike by’Uturere twa Kirehe, Ngoma na Rwamagana.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Gatsibo, Kayonza, Nyagatare, Nyanza, Gisagara no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera. Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gihe.

 Henshi mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uretse mu bice byinshi by’Akarere ka Karongi, mu majyaruguru y’Uturere twa Nyamasheke na Nyamagabe, mu majyepfo y’Akarere ka Rutsiro no mu bice by’Uturere twa Nyaruguru na Bugesera hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Uturere twa Kamonyi, Bugesera na Ngoma, mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu majyepfo y’Akarere ka Rwamagana, mu kibaya cya Bugarama no mu Mayaga, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

Mu majyaruguru y’Uturere twa Nyabihu na Musanze ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 21 na tariki 31 Ukwakira mu Rwanda.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE