Hatangijwe umushinga wa miliyari 300 Frws uzateza imbere urwego rw’Ubuhinzi n’ubworozi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yatangije umushinga wa miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika yo kwamamaza no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda (CDAT), kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri 2022, akaba ari umushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ugamije gufasha mu kongera umusaruro.

Yavuze ko ubuhinzi ari urwego rusaba ubushobozi kandi kuba hashyizwemo amafaranga bizorohereza abahinzi- borozi kongera umusaruro.

Dr. Mukeshimana yagize ati: “Ubundi ubuhinzi ni ikintu gisaba amafaranga menshi n’ishoramari rifite imbaraga, uyu mushinga uzadufasha, ni amafaranga y’inguzanyo  ya miliyoni 300  z’amadolari y’Amerika yatanzwe na Banki y’Isi. Icyo azakora twarebye ibibazo dufite icya mbere dufite ni ukongera umusaruro w’ubuhinzi, dushaka ko biba kandi bikaba ku kigero kinini, kuko ubuhinzi kimwe mu bintu bivana abaturage mu bukene ku buryo bwagutse kandi bwihuse. Ikindi butanga imirimo kandi muzi y’uko urubyiruko rwacu rukeneye imirimo”.

Minisitiri yagarutse ku bizibandwaho hakemurwa ibibazo bitandukanye kugira ngo ubuhinzi butange umusaruro mwinshi kurushaho.

Ati: “Iyo tudafite ubuhinzi butanga umusaruro mwinshi ngo abantu bihaze babone n’ibyo bajyana mu masoko cyangwa mu nganda biragorana y’uko inganda zibaho ngo zikomere kandi zikore neza. Ibyongibyo twabihaye igice kimwe kugira ngo twongere umusaruro harimo kuhira imyaka, harimo ubushakashatsi, iby’imbuto.

Tunareba ibindi bibazo abahinzi n’aborozi bakunda kutubwira bituma badatera imbere, ibijyanye n’inguzanyo kuko ikibazo cy’inguzanyo gikunda guhora kigaruka”.

Minisitiri yagarutse ku buryo iyo nguzanyo izakoreshwa mu bice bitandukanye hagamijwe kongera umusaruro, kandi ikorohereza abahinzi mu bijyanye n’inyungu.

Ati: “Harimo hafi miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika zizajya mu nguzanyo biciye mu mabanki,  ariko abahinzi n’aborozi bakunda kuvuga ko inguzzanyo zihenze, muri aya mafaranga hazaba harimo uburyo bwo kuvanga amafaranga hagati y’umushinga ndetse n’amabanki ku buryo twifuza y’uko inguzanyo zaba ziciriritse, amafaranga y’umushinga yo azajya aza afite inyungu ya 8%, noneho umukiliya aganire na banki ye inyungu bumvikanye ihure n’iyo ya 8% y’umushinga ku buryo twizera y’uko igiteranyo kizaba ari inyngu ziciriritse zitari hejuru ya 17%, makumyabiri na kane, nk’uko twari tubizi”.

Yanavuze ko ayo mafaranga azafasha muri gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, aho hafi miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika zizakora mu kunganira iyo gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi no ku matungo kugira ngo ibe gahunda nini yagutse.

Yongeyeho kandi ko iyi gahunda izita cyane kandi ikorohereza urubyiruko n’abagore by’umwihariko bari mu ruhererekane rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr. Mukeshimana yagarutse ku buryo amafaranga azakoreshwa .

Ati: “Urebye ni ayo mafaranga hafi miliyoni 210 z’amadolari y’Amerika zizajya mu kongera umusaruro, ubushakashatsi, n’ibindi byose noneho hafi miliyoni 75 zijya mu bijyanye n’ishoramari ndetse no mu bwishingizi kugira ngo tugende tubaganya ibibazo abahinzi bahura nabyo”.

Icyo dusaba abahinzi  n’aborozi ni uko twava ni uko Leta yagerageje kongera ngunganire.

Gafaranga Joseph wo mu muryango nyarawanda w’abahinzi borozi bo mu Rwanda bibumbiye mu muryango Imbaraga, akaba ahinga ibishyimbo, ibirayi n’ibigori, ashima uburyo Leta ikomeje gufasha abahinzi kongera umusaruro.

Ati: “Inyungu nkuye muri iyi nama ni uko bahinzi bazuganirwa, hazashyirwaho n’ibikoresho ariko cyane cyane hagamijwe ubucuruzi bw’umusaruro kuko burya  iyo ubucuruzi bumeze neza cyane cyane ibyo kongera umusaruro, ntabwo biruhanya cyane kuko niba  umuntu yagurishije ku giciro kimuha inyungu ntibizamutera ikibazo cyo kugura imbuto nziza, ifumbire, imiti yo gukoresha. Ubucuruzi rero nibushyirwamo gahunda byanze bikunze ubuhinzi buzatera imbere”.

Ku bahinzi by’umwihariko  kubera ko bazafasha  haba mu kuvonera mu gihe cy’amapfa , haba mu kubona ibigega byo guhunikamo neza  bizagabanya ibihobo twagiraga by’umusaruro ndetse by’umwihariko hakaba hari no kuzabona inguzanyo izaba ifite inyungu  iri hasi, izaba iri ku 8% mu gihe muri SACCO yabaga iri kuri 24% burumvikana ko umuhinzi azasaguramo ayo ashobora kwikenuza”.

Umuyobozi mukuru wa AfrifoodsRw, Sakina Usengimana yagaragaje ko yishimiye uyu mushinga avuga ko waje mu gihe bikenewe. Yakomeje avuga ko binyuze muri CDAT, azashobora kwagura ubucuruzi bwe bwo kohereza  hanze ibicuruzwa biva mu buhinzi.

Abafatanyabikorwa bose bo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi basabwe gukorera hamwe kugira ngo uyu mushinga uzamara imyaka itanu ugerweho neza, umusaruro wiyongere kuko iyi gahunda idashobora gushyirwa mu bikorwa na Minisiteri yonyine.

Umushinga uzamara imyaka itanu witezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu bikorwa birimo no kuhira imyaka
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE