Hatangijwe imenyerezamwuga mu z’Ibanze ku bagore n’abakobwa bakirangiza Kaminuza
Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ryatangije icyiciro cya karindwi cy’imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze rigenewe urubyiruko rw’abagore n’abakobwa bakirangiza kaminuza.
Ni icyiciro kigizwe n’abagera kuri 200 batangiye imenyerezamwuga mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo kuva ku wa 07 Ugushyingo 2025.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2018, imaze kohereza mu nzego z’ibanze abagore n’abakobwa barenga 740 mu byiciro bitandatu, bakimenyereza umwuga ndetse bagasobanukirwa n’imikorere y’izi nzego.
Itangazo rya RALGA rigenewe abanyamakuru, rivuga ko iki cyiciro cya karindwi ari umwihariko kuko ari bwo bwa mbere hoherejwe umubare munini icyarimwe.
Intego nyamukuru z’iyi gahunda, ni ukwereka urubyiruko rw’abakobwa n’abagore bakirangiza kaminuza imiterere n’imikorere y’inzego z’ibanze ndetse no kubatinyura kuzishakamo akazi no kwiyamamariza imyanya itorerwa muri izo nzego kuva ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu.
Iryo tangazo rigira riti: “Iyi gahunda yaje nk’igisubizo ku mubare muto w’abagore bari mu nzego z’ibanze yaba mu nzego zitorwa ndetse n’imyanya ikorerwa ibizamini, kandi igenda itanga umusaruro kuko igenzura riheruka gukorwa ubwo hari hasojwe ibyiciro bitatu by’iyi gahunda ryerekanye ko hafi 70% by’abanyuze muri iyi gahunda babonye akazi, ndetse baniyamamariza imyanya itorerwa mu nzego z’ibanze.”
Mu matora y’inzego z’ibanze yo mu 2021, abagore batowe mu nzego zose z’ibanze nta na hamwe bagera kuri 50%, ndetse nko ku rwego rw’Abakuru b’Imidugudu ho abagore bari munsi ya 15%.
Mu myanya ikorerwa ibizamini naho hagaragara ubwitabire buto bw’abagore n’abakobwa; nko mu bizamini RALGA yakoresheje mu gihembwe cya mbere y’uyu mwaka wa 2025/2026, abagore bitabiriye guhatanira imyanya 1 251 yapiganirwaga bari 43.3%; mu gihe, abatsinze ikizamini cyo kwandika no kuvuga bari 43.8%.
Theoneste Ukize, Umuyobozi w’Ishami ryo Kongerera Ubushobozi Inzego z’Ibanze muri RALGA, ari nawe wari uhagarariye ubunyamabanga bukuru bwa RALGA, yagaragaje ko iyi gahunda igenda itanga umusaruro kuko hafi 70% y’abakobwa n’abagore banyuze muri iri menyerezamwuga babonye imirimo, abandi barikorera ndetse hari n’abari mu nzego zitorerwa.
Yagize ati: “RALGA izakomeza gukora ibishiboka byose ishyigikira abanyamuryango bayo kugira ngo umubare w’abagore bakora mu nzego z’ibanze, haba mu myanya ya tekiniki ndetse n’imyanya itorerwa, uzakomeze kwiyongera. Intego ni uko bagera kuri 50% ndetse no hejuru yaho.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Mireille Batamuliza yashishikarije uru rubyiruko kuzakira neza no kwita ku baturage bagana serivise bazakoramo, bakabafasha gukemura ibibazo bihari ndetse abakangurira gushyira umuturage ku isonga, bityo hubakwe umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yagize ati: “Mujye mwitabira gahunda za Leta zose kugira ngo murusheho kuzisobanukirwa, kwegera abaturage, no kumenya neza inzego mugiyemo. Abaturage, n’abo muzakorana muzabasigire urwibutso ku buryo muzavayo babashima ko intangarugero.”
Aba bagore n’abakobwa bakirangiza kaminuza bagiye gutangira iri menyerezamwuga bahigiye kuzitwara neza no guhanga udushya mu Turere n’Umujyi wa Kigali boherejwemo ndetse no kurushaho kwiga inzego z’ibanze.
Igenzura ryakozwe nyuma y’icyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda ryagaragaje ko 44.1% by’abarangije iri menyerezamwuga babonye akazi, naho 6.8% barikorera, mu gihe 10.6% bakomeje amasomo.
49% by’ababonye akazi bakorera Leta, harimo 63.5% bakora mu nzego z’ibanze, 16.6% y’abarangije iyi gahunda yo kwimenyereza umwuga binjiye mu myanya y’ubuyobozi itorerwa mu nzego z’ibanze.
Imibare y’abagore mu nzego z’ibanze ya raporo y’amatora y’inzego z’ibanze aheruka ya 2021, ku rwego rw’umudugudu, ari naho imibare iri hasi cyane, muri komite nyobozi z’Imidugudu, abagore ni 39.93%, mu gihe abakuru b’Imidugudu b’abagore ari 14.7%.
Abagore muri Njyanama z’Utugari ni 47.3%, naho muri Biro z’Inama Njyanama z’Utugari abagore bakaba 39.4%.
Abagore bari mu Nama Njyanama z’Imirenge ni 47.8%, naho muri Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge, abagore ni 38.8%.
Mu Nama Njyanama abagore 46.1%, muri Biro z’Inama Njyanama z’Uturere, abagore ari 45.7%, mu gihe muri Komite Nyobozi abagore ari 40.7%.
Muri rusange raporo y’amatora y’inzego z’ibanze n’Inama z’Igihugu ya 2021, yerekana ko hatowe abayobozi bose hamwe 390 638, barimo abagore 235 152 bangana na 60.2%.
















Amafoto: Venuste Kamanzi