Hatangijwe icyiciro cya 10 cy’urugerero rw’Inkomezabigwi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Mbere, mu Turere twose hatangijwe urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 10, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n’inzego z’umutekano bifatanyije n’urubyiruko rwatangiye urugerero rw’Inkomezabigwi ndetse n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu Murenge wa Fumbwe mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Guverineri Gasana yabwiye uru rubyiruko ko urugerero, ari umwanya mwiza wo gutoza abakiri bato. Yongeraho ko iyo umwana umutoje uburere bwiza akamenya indangagaciro na kirazira, gukunda umurimo, ikinyabupfura icyo gihe aba ari mu murongo mwiza.

Yababwiye ko urugerero ari ingenzi mu buzima nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umutoza w’ikirenga abitoza Abanyarwanda agira ati: “Nta shuri riruta itorero”. Asaba uru rubyiruko kuzitabira ibiganiro n’ibindi bikorwa byateganyijwe no guharanira kuzaba indashyikirwa.

Guverineri yasabye uru rubyiruko rwatangiye urugerero ndetse n’abaturage muri rusange kurangwa n’indangagaciro: Gukunda Igihugu; Ubumwe n’ubudaheranwa; Umurimo; ubupfura.

Yagize ati: “U Rwanda rwagize amahitamo yo kwishakamo ibisubizo, kuba umwe, kubazwa inshingano, kureba kure no gukomeza ubudatsimburwa mu binyejana biri imbere. Rubyiruko rwacu, dukomere ku muco wacu; ubumwe bwacu; imyitwarire myiza; umurimo n’iterambere twese tubigizemo uruhare”.

Urwo rubyiruko rwahigiye imbere y’abayobozi imihigo ikubiyemo ibyo rwiyemeje gukora.

Uwavuze ahagarariye urubyiruko yavuze ko biyemeje kuzubakira abatishoboye inzu ebyiri, bazasanira abaturage batishoboye inzu eshatu, bazubaka ubwiherero 7,  bazacukura ibimpoteri 300 n’uturima tw’igikoni 300,  bazashyira aborozi mu byiciro, bazabarura inyana  zivuka ku nka zatewe intanga guhera mu 2021 kugeza mu 2022, bazacukura imirwanyasuri, bazabungabunga ibidukikije,  bazita ku bikorwa remezo basana imihanda, bazakangurira abahinzi- borozi gufata ubwishingizi bw’amatungo n’imyaka.

Guverineri yibukije urubyiruko ko u Rwanda rwagize amahitamo yo kwishakamo ibisubizo (Foto Intara y’Iburasirazuba)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE