Hatangajwe igihe Papa Francis azashyingurirwa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ubuyobozi bwa Vatican bwatangaje ko nyakwigendera Nyirubutangane Papa Fransisiko azashyingurwa ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025.

Ibi bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’i Vatican bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025.

Iri tangazo rivuga ko misa yo kumusabira izasomerwa ku rubuga rwa Mutagatifu Petero maze ashyingurwe muri Bazilika Nkuru ya Bikira Mariya Mutagatifu.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri i Vatican habaye inama y’Abakaridinali bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bategure umuhango wo gushyingura umurambo wa Papa Fransisiko no kwemeza itariki azashyingurirwahio.

Nanone kandi banemeje n’igihe umurambo wa Papa uzashyirirwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero mbere yuko ashyingurwa kugira ngo atangire gusezerwaho n’abakirisitu ndetse n’abandi babyifuza.

Nyakwidengera Nyirubutungane Papa Fransisiko yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2024, afite imyaka 88 azize indwara ya Stroke no guhagarara k’umutima nk’uko byemejwe na Vatican

Papa Fransisiko yasize yishyuye amafaranga azakoreshwa mu kumushyingura anasaba ko imva ye yaba imva yoroheje itariho imitako yindi, ikazaba iri mu butaka, haditseho gusa ijambo Franciscus.

Umubiri wa Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025, wahawe umugisha i Vatican kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025 ndetse ushyirwa mu isanduku isanzwe ikozwe mu giti kimwe n’ikinyabutabire cya ‘zinc’, mu gihe abandi ba Papa bagiye bashyingurwa mu isanduku ikozwe mu moko abiri atandukanye y’ibiti.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
VYIZIGIRO sylvere says:
Mata 24, 2025 at 10:32 pm

ese nikuki papa bahisewo kumushingura mu sandugu ikozwe mu giti kimwe?

Musabyimana Angelique says:
Mata 25, 2025 at 5:30 pm

Ese hazaba Le,26,4,2025 imuntu yemerewekujya mukazi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE