Hatangajwe amatariki n’imijyi izakira imikino ya BAL 2025

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 21, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bwatangaje ko imikino y’amatsinda (Conference) izatangirira muri Maroc tariki ya 5 Mata isorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

Ni ku nshuro ya mbere iyi mikino igiye kubera muri Morocco, ikaba n’iya mbere izabera muri Afurika y’Amajyaruguru.

Bitandukanye n’imyaka ine ishize, u Rwanda rwakiraga imikino ya nyuma “Finals”, kuri iyi nshuro ruzakira imikino ya ‘Nile Conference’ tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.

Iyi mikino izakinirwa mu matsinda ane (Conference) arimo Kalahari Conference izakinirwa i Rabat muri Morocco kuva tariki 5-13 Mata 2025.

Amakipe yo muri Sahara Conference azakinira i Dakar muri Senegal kuva ku itariki ya 26 Mata kugeza 4 Gicurasi 2025 muri Dakar Arena, mu gihe ayo muri Nil Conference azakinira i Kigali mu Rwanda tariki 17-25 Gicurasi 2025, muri Kigali Arena.

Buri tsinda rigizwe n’amakipe ane aho abiri ya mbere azabona itike ya ¼, yose akaba atandatu.

Kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani azahurira i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu mikino ya kamarampaka n’iya nyuma kuva tariki 6-14 Kamena 2025.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola itsinze Al Ahly yo muri Libya amanota 107-94.

Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal ni yo makipe azitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

APR BBC ni yo izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya hari kandi US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 21, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE