Amabwiriza avuguruye ku nyubako zigomba kubakishwa rukarakara

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA) cyasohoye amabwiriza avuguruye ajyanye n’iyubakishwa ry’amatafari ya rukarakara; azajya yubakishwa ku nzu zimwe na zimwe zo guturamo.
Muri aya mabwiriza yo ku wa 20 Nzeri 2022, hagaragaramo ko ariya matafari agomba kubakishwa imbere n’inyuma ku nzu zo guturamo mu gihugu cyose, zitarengeje metero kare 200, zitageretse kandi zitanafite igice cyo munsi y’ubutaka kizwi nka “basement”.
Aya mabwiriza akomeza agira ati: “Nta nzu y’ubucuruzi, insengero, imisigiti yemerewe kubakishwa rukarakara haba mu mijyi no mu cyaro”.
Izo nzu zo guturamo zubakishijwe rukarakara zemerewe kubakwa aho zagenewe mu mijyi no mu cyaro hagendewe ku gishushanyo mbonera cya buri Karere n’Umujyi wa Kigali.
Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bishobora kugena ibice byihariye bitemewe kubakwamo inzu zo guturamo za rukarakara, bitewe n’igenamigambi rya buri hantu, bikemezwa n’Inama Njyanama imaze kugirwa inama n’abashinzwe imiturire (abatekinisiye) bikamenyeshwa abaturage.
Kubakisha rukarakara inzu yo guturamo bisabirwa uruhushya hakurikijwe amategeko agenga imitangire yarwo, uwubaka atarufite ahanwa hakurikijwe amategeko.
Amabwiriza anagaragaza ibipimo itafari rya rukarakara rigomba kuba rifite, aho uburebure buri hagati ya santimetero 20 na 30, ubugari buri hagati ya santimetero 20 na 25 n’ubuhagarike buri hagati ya santimetero 10 na 15.
Akomeza agira ati: “Inzu yose yubakishije rukarakara igomba kuba ifite fondasiyo yubakishije amabuye hakoreshejwe sima n’umucanga. Iyo fondasiyo igomba kuba itari munsi ya santimetero 40 z’ubujyakuzimu na santimetero 20 hejuru y’ubutaka”.
Ikindi ni uko ubutaka bwiza bwo kubumbamo bugomba gutoranywa hakurikijwe imiterere ya buri gace ariko by’umwihariko ubwiza bwakoreshwa ni ubw’ibumba, inombe na laterite ntoya.
Mu rwego rwo kunoza imiturire mu mazu yubakishije amatafari ya rukarakara, abafundi bagomba kwibumbira mu mashyirahamwe, kandi aya mashyirahamwe akagirana amasezerano y’imikoranire na buri karere abarizwamo.
Umufundi wese agomba kugira ishyirahamwe abarizwamo, akagira ikarita imuranga ko yahuguriwe kubakisha rukarakara itangwa n’iryo shyirahamwe.
Amahugurwa azajya atangwa n’Ishami rishinzwe Ubutaka, Ibikorwa Remezo n’Imiturire mu Karere (One Stop Center), hanatangwe icyemezo ku bahuguwe.
Amabwiriza No 001 yo ku wa 01/08/2019 ajyanye n’iyubakishwa ry’amatafari ya rukarakara akaba yavanyweho.
