Hashyizweho ahantu ho kugurira amatike y’igitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Mu gihe habura iminsi itageze kuri 7, Korali Family of Singers yo mu iterero EPR Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yashyizeho ahantu ho kugurira amatike yo kwinjira.

Igitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’ gitegerejwe na benshi ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 muri Camp Kigali, aho guhera Saa Munani imiryango izaba ikinguye.

Insanganyamatsiko y’igiterane igira ati: ‘Guharanira ubusugire bw’umuryango wo shingiro ry’Itorero ndetse n’Igihugu.’

Abategura iki gitaramo bavuze ko amatike arimo kugurirwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nko kuri Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu na EPR Kamuhoza.

Amatike kandi agurirwa no kuri EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro.  

Umuyobozi wa Korali Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, aherutse gutangaza ko kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikorwa hiyambajwe rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri www.radahmedia.com.

Ati: “Kuri ubu itike ziragurishwa ku kiranguzo cyane ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y’i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n’abazazindukira mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali!”

Muhoza Evelyne umwe mu bamaze kugura itike y’igitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’, yabwiye Imvaho Nshya ko inkoko ari yo ngoma kandi ko yiteguye gusabana n’Imana abifashijwemo na Family of Singers.

Ati: “Iyi Korali nsanzwe nyikunda kandi namaze kugura itike kuko nzi ko nzagira ibihe byiza, nkasabana na yo Singers ibimfashijemo.”

Kayesu Albertine usengera muri Foursquare Gospel Church Kimironko, avuga ko na we yaguze itike, umunsi ukaba utinze kugera.

Bamwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert’, barimo Mbonyi Israel, Drupes Band ndetse n’abandi.

Mujawamariya, Peresida wa ‘Family of Singers’, yavuze ko mu gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert, Korali izaba yizihiza imyaka 15 imaze itangiye umurimo w’Imana.

Family of Singers Choir yamenyekanye mu ndirimbo; Nzamusingiza, Mwuka Wera, Ntabwo nkwiye kujya niganyira, Itwitaho, Ikidendezi, Adonai n’izindi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE