Hashize imyaka 2 ikiraro gihuza Muhanga na Ngororero cyangijwe n’imvura gihagaritse ubuhahirane

Abaturage bo mu Turere twa Muhanga na Ngororero, baturiye umugezi wa Nyabarongo, bavuga ko bamaze imyaka 2, badahahirana kubera ko ikiraro cyo kuri uyu mugezi cyabahuzaga cyangiritse, bikaba byarahagaritse ubuhahirane
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga na Ngororero bavuga ko bakomeje kuba mu bwigunge kubera iyangirika ry’icyo kiraro.
Bakomeza bavuga ko kuri ubu ngo basigaye bakoresha ubwato gakondo nabwo ngo hari ubwo umuvumba ubutemberana mu mazi bagakizwa n’Imana nyuma yo kureremba.
Mbonyimana wo mu Murenge wa Rongi yagize ati: “Ubu twarayobewe kuva mu mwaka wa 2022, twatangiye kujya duhura n’ingorane kuko ni bwo Nyabarongo yaje yangiza ikiraro nyuma y’uko amazi yaje akuzura uyu mugezi agasendera bigatuma asenya iki kiraro, ubu ntitwataha ubukwe bwa bagenzi bacu hakurya iyi muri Ngororero na bo ntibapfa kuza ino, twifuza ko twakubakirwa iki kiraro imigenderanire igakomeza.”

Zihinjishi Collette wo muri uyu murenge wa Rongi, Akarere ka Ngororero, akomeza avuga ko byaba byiza babahaye ubwato bwa moteri cyangwa se hagashakwa ubundi buryo hakubakwa kiriya kiraro
Yagize ati: ” Twifuza ko iki kiraro niba kitabashije kuboneka yenda baduhe ubwato bwa moteri, kuko ubu twifashisha nabwo mu kwirwanaho urabona ko ari ubwa gakondo, iyo tugezemo umuhengeri ukaza tuzerera muri uyu mugezi Imana ikaba ari yo iturokora none se uribwira ngo mu bihe by’amahindu imvura isanzemo umuntu ari muri ubu bwato ntiyagenda, niba byanze batwubakire ikiraro cyo mu kirere, kandi iki kibazo ubuyobozi burakizi, rwose ubu kugira ngo ube wajya Ngororero bidusaba kuzenguruka cyane, nibadufashe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwihoreye Patrick avuga ko kiriya jkiraro kugira ngo cyubakwe bisaba umushinga waguye kandi ufite ingengo y’imari ihagije, ubu ngo akaba ari byo Akarere karimo kwigaho kuri kiriya kiraro cya Nyabarongo.
Yagize ati: “Ikiraro cya Nyabarongo, kuri ubu turimo gutekereza uburyo cyakubakwa, twakoze inyigo ku buryo haboneka igisubizo kirambye, ikindi nakubwira ni uko ubu turimo kureba uburyo hakubakwa urugomero rw’amashanyarazi nkaba nabwira abaturage baturiye hariya n’abakoreshaga kiriya kiraro ko mu minsi iri imbere kizaba kimaze gutangira kubakwa urabona ko aho cyari hangiritse tuzakimurira ahandi kimwe n’ibindi biraro byo mu kirere bifasha abaturage.”
Mu byo abaturage babwiye umunyamakuru nuko abaturage bagwamo kenshi bagapfa ndetse ngo mu gihe ntagikozwe ubuzima bwabo buzakomeza kuhatikirira.
Icyo kiraro cyangijwe n’imvura idasanzwe yo muri Gicurasi 2022, kikaba cyari cyaratwaye agera kuri miliyoni 185 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu cyahagaritse ubuhahirane n’imigenderanire.
