Haruna Ferouz yagizwe Umutoza Wungirije wa Rayon Sports

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umurundi Haruna Ferouz wari umutoza mukuru wa Vital’O FC yagizwe umutoza wungurije wa Rayon Sports. 

Rayon Sports nta mutoza wungirije yari ifite nyuma y’uko Umunya-Tunisia, Azouz Lotfi, wazanywe n’Umutoza Mukuru Afahmia Lotfi, nta byangombwa byemewe afite.

Amakipe azakina amarushanwa ya CAF mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yasabwe kuba afite umutoza wungirije ufite Licence A y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika.

Ubwo Afahmia Lotfi yari avuye mu biruhuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports yasabwe kuzana umutoza wungirije utarengeje umushahara wa 2000 by’amadolari y’Amerika. 

Byarangiye abuza umutoza wungirije ufite ibyangombwa byuzuye ushobora kwemera ayo mafaranga, azana Azouz Lotfi ufite Licence B ya CAF.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bufata icyemezo cyo gushaka undi mutoza mushya wungirije Azouz Lotfi ntahabwe akazi.

Mu Ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025 ni bwo iyikipe yatangaje Harouna Ferouz  nk’umutoza wungirije ku masezerano y’umwaka umwe. 

Haruna uherutse muri Vital’O FC yatoje andi makipe arimo Burundi Sport Dynamik na Flambeau du Centre z’iwabo.

Haruna Ferouz asinya amasezerano y’umwaka yo kuba Umutoza Wungirije wa Rayon Sports
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 15, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE