Harmonize yahakanye ibivugwa ko agiye gusubirana na Kajala

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize, yahakanye amakuru y’ibihuha bimaze iminsi bivugwa by’uko yiyunze n’uwahoze ari umukunzi we Frida Kajala Masanja.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Instagram ku wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, anyomoza abavuga ko yaba yarasubiranye na Kajala bakundanye mbere ya Queen Poshy.

Harmonize yavuze ko ibyamuvuzweho byatumye agaragara nk’umuntu udatekereza kandi ko atabyishimiye.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ntabwo nakunze ukuntu mwampinduye igicucu, nabonye ku mbuga nkoranyambaga, sinzi abavuze ko nyuma yo gutandukana n’umukunzi wanjye nzasubira ku wo twakundanye mbere ye, abandi mukanabyemeza, sinabikunze.”

Yongeyeho ati: ” Kuba mwamvugaho nta kibazo, ndanabishimye, ariko nanga ko mumpindura nk’injiji ishobora kubyuka mugitondo igatandukana n’umukunzi umwe ikubaka umubano wihariye n’undi muntu.”

Harmonize avuga ko bimutwara igihe kugira ngo yongere kwiyumvamo umukobwa, ku buryo imwe mu myanzuro yafashe kuva yatandukana n’uwari umukunzi we Queen Poshy, ari uko atazongera kugaragara mu nkuru z’urukundo vuba.

Ati “Guhera uyu munsi, sinshaka ko izina ryanjye cyangwa isura yanjye bihuzwa n’umukobwa uwo ari we wese, bivugwa ko twaba dufitanye umubano wihariye, nkeneye akanya nkitekerezaho nkareba aho nakoze nabi n’aho nakoze neza, nkeneye kwiga byinshi.”

Uretse Poshy Queen baherutse gutandukana, Harmonize yakundanye n’abagore benshi batandukanye barimo Sarah Michellotti, Frida Kajala’s, Briana n’abandi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 30, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE